Minisiteri y’ubuzima ikomeza isaba Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho kugirango hakomeze kwirindwa ko iki cyorezo cyakomeza gukwirakwira.
Muri ibi bihe abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune,kuguma murugo,kwirinda gukora ingendo zitaringombwa,no kwirinda kujya Ahahurira Abantu benshi.
Kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2020 Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko habonetse umuntu umwe wanduye Coronavirus bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda bagera ku 105 harimo 4 basezerewe ku Cyumweru tariki 05 Mata 2020.
Nkuko Iyi Minisiteri yabivuze uyu Murwayi wagaragayeho iki cyorezo yatahuweko yahuye nuwanduye iki cyorezo cya corona virus Murwanda.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga uyu murwayi yahise ajyanwa ahabugenewe kugirango yitabweho byimbitse ,Ahabwe ubuvuzi hari no gushakishwa abantu bose bahuye nawe kugira ngo bitabweho n’inzego z’ubuzima.
uyu murwayi kimwe n’abandi bose basanzwe barwaye bari kuvurirwa ahabugenewe kandi iyi Minisisiteri itangaza ko ntawe urembye cyane kuko bamwe batangiye gusezererwa mu cyumweru cyarangiye ejo kuwa 05/Mata 2020.
Iki cyorezo cya corona virus kugeza ubu kimaze guhitana Abantu batari bake kwisi ,niyo mpamvu Minisiteri y’ubuzima isaba Abanyarwanda kutaba ba ntibindeba ahubwo bagashyira mubikorwa ingamba zashyizweho na leta ,zigamije kubarinda.
MASENGESHO Pierre Celestin