Mu Rwego rwo guhashya no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus ,Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvugako bwatangije gahunda yo gukusanyiriza abana bo mu mihanda bazwi ku kazina ka ‘Mayibobo’ mu kigo kizwi nka UYISENGA NI IMANZIi kibarizwa mu mujyi wa Rubavu.
Ni nyuma yaho Leta y’u Rwanda iheruka gufata ingamba zirimo kuguma mu rugo, gushyiramo intera ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi nka zimwe mu ngamba zo guhashya ikwirakwira rya coronavirus nyamara ugasanga abana baba mu mihanda iyo gahunda itabageraho cyane cyane aho usanga benshi bazerera mu mihanda bari hamwe ari benshi ndetse byagera mu ijoro bakajya kwirarira mu mateme y’iyo mihanda bitewe no kutagira aho baba.
Bamwe muri abo bana baganiriye na Rwandatribune.com nyuma yo kubasura aho baba bicaye hafi y’iteme ry’umuhanda bararamo, bavuga ko impamvu nyamukuru ituma bahitamo kwibera mu mihanda ari uko mu miryango yabo haba harimo ibibazo by’ubukene ndetse n’amakimbirane hagati y’ababyeyi babo no mu miryango baturukamo.
Babiri bavukana, umwe witwa Nizeyimana David na murumuna we Habumugisha Salom bagize bati: twembi turavukana, twahisemo kwibera mu mihanda kubera iwacu bari abakene, ku buryo hari igihe twamaraga iminsi ibiri tutarya, nyuma papa yaje gutandukana na Mama maze papa atujyana ku mugore we wa kabiri ariko batigeze basezerana nyuma papa yigira Uganda adusiga kuri uwo mugore maze nawe nyuma aza kutwirukana, twumvise ko mama utubyara yagiye kwibera muri Congo, aho twasigaye mu miryango naho baje kuturambirwa baratwirukana kandi bari abantu bishoboye.
Ubwo twababazaga niba bazi icyorezo cya coronavirus nuko bari kukirinda bagize bagize bati: icyorezo cya coronavirus turacyumva bakivuga ariko natwe twubahiriza gahunda ya guma murugo nubwo tuba kumihanda, muri iri teme niho twirarira ni naho twirirwa,ingangi nirwo rugo rwacu,dusohoka tugiye gushakisha imibereho.
Ku murongo wa telefone Ubwo twavuganaga na Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku kibazo cyaba bana yatubwiye ko akarere kamaze iminsi gakusanyiriza abana bo mu mihanda mu kigo cy’ Abayisanga n’Imanzi mu rwego rwo kubitaho cyane cyane mwiki gihe twirinda ikwirakwira rya coronavirus.
Yagize ati:” tumaze iminsi dufata abo bana bo mu mihanda tukabashira mu kigo cya Abayisanga n’imanzi kibarizwa mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubakura mu buzima bubi babamo ku mihanda ndetse by’umwihariko muri iki gihe turi kurwanya ikwirakwira rya coronavirus aho gahunda ya guma mu rugo igomba kubahirizwa tukaba twarabishizemo ingufu kugirango n’aba bana bazerera mu mihanda tubashakire aho bagomba kuba bari aho gukomeza kwirirwa bazerera mu mihanda kandi ari kimwe mu bituma cya komeza gukwirakwira.
Meya Habyarimana Gilbert Yanongeyeho ko abajyanwa muri iki kigo bitabwaho n’Ubuyobozi bw’Akarere aho babafasha kubaha ifunguro rya buri munsi no kubahugura kugirango impamvu zituma bishora mu buzima butaribwiza bwo mu muhanda bukumirwe.
Mu mujyi wa Rubavu hamaze iminsi huzuye abana b’inzererezi bari mu kigero cyo kuva ku myaka itatu kuzamura,bazerera bari mu matsinda y’abantu batanu kugera kuri batandatu,mu masaha y’ijoro uwo bisuzuguriye bakamukorera urugomo,hari naho mu mihanda mito usanga barunzemo amabuye,bayifunze.
Hategekimana Claude