Abarobyi babiri bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe n’igisirikare cya Uganda UPDF nyuma yo kurasanira mu kiyaga cya Albert kigabanya ibihugu byombi.
Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’igisirkare cya Uganda, Brig Richard Karemire mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Uganda.
Brig. Karemire yavuze ko ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zarashe bariya barobyi nyuma yuko bazirasheho urufaya bari mu bwato, bikaba ngombwa ko abasirikare ba Uganda nabo babasubiza.
Abasirikare ngo bari bakurikiye abo barobyi nyuma y’uko batabajwe n’Abanya-Uganda bari bibwe amafi na moteri y’ubwato.
Brig. Karemire yavuzeko muri uko kurasana abarobyi babiri bahasize ubuzima abandi batanu bagatabwa muri yombi naho batatu bagakomereka.
Yavuze ko icyatumye habaho kurasana atari uko barimo baroba mu mazi ya Uganda, ko ahubwo bari bibye amafi na moteri y’ubwato by’abarobyi bo muri Uganda.
Brig. Karemire yakomeje agira ati “ moteri n’amafi byari byibwe abarobyi ba Uganda byagarujwe, nanone mu gihe cyo kurasana, Abanyekongo babiri barapfuye abandi batanu barafatwa, 3 muri bo bakomerekeye muri iyi mirwano y’amasasu bajyanwa Hoima kugira ngo barusheho kwitabwaho”.
Ibiyaga nka Albert na Eduard bihuriweho n’ibihugu bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikunze kurangwamo n’imirwano y’amasasu iterwa n’amakimbirane ashingiye ku burobyi. Iyo mirwano ikaba ikunze kugwamo n’abaturage b’ibihugu byombi.
Mu mwaka w’2018, abarobyi 12 b’Abanya-Uganda bishwe mu cyumweru kimwe n’ingabo za RD Congo, barasiwe mu gace ka Kaiso anariko gace aba banye-Congo barasiwemo.
Ndacyayisenga Jerome