Abaturage bo mu cyaro mu midugudu ya Bazizana mu kagari ka Buruba, umudugudu wa Nyaruyaga mu kagari ka Migeshi hombi ho mu murenge wa Cyuve ndetse n’imidugudu ya Kabaya na Kareba mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musanze hose mu karere ka Musanze, ubona badakozwa iby’icyorezo cya Covid-19.
Kugeza ubu, bamwe mu baturage baracyanywera ku gikombe kimwe bicaranye mu gatsiko abandi bakina amakarita. Hamwe na hamwe, usanga nta na “Kandagira ukarabe” zihari naho ziri ugasanga ariza [Baringa/maonesho] kuko inyinshi nta mazi aba arimo ndetse izindi zikozwe mu buryo utakandagirango amazi aze bigasaba gufungura nk’ufungura Robini(Robinet) isanzwe cyangwa se ugasanga nko kuri Butiki(Boutique) nta kandagira ukarabe yahigeze kandi amabwiriza yaratanzwe bihagije.
Ubwo Rwandatribune.com yageraga muri iyi midugudu yaganiriye na bamwe mu baturage bayigaragariza ko gusangirira ku gikombe ntacyo bibatwaye kuko ngo nta ndwara bafite. Bamwe bayitirira abakire ndetse ngo n’abazungu (Abafiteuruhurwera) kandi ataribyo.
Nubwo bimeze gutya ariko umukuru w’intara y’amajyaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi ntibahwemye gushishikariza abaturage kwitwararika, bubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’intebe asa abaturage kugira isuku ,bakaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kwegerana cyane aho hafashwe n’ibyemezo ko ibigo by’amashuri bihagarika amasomo abana bakajya iwabo, bamwe mu bakozi ba Leta n’abigenga bakava mu biro no mu nkiko, imirimo bakayikomereza mu ngo iwabo.
Hategekimana Evariste ni umucuruzi ukorera imirimo ye mu mudugudu wa Nyaruyaga mu kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve. Aganirana n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com, kubijyanye na Kandagira ukarabe afite imbere ya Butiki (Boutique) n’imashini isya bye, yavuze ko uwazibakoreye yabahangitse ariko ko bagiye kubikosora.
Aragira ati“Twese uko tungana muri iyi Santeri (Centre) ya Nyaruyaga, twakorewe Kandagira ukarabe n’umuntu umwe, azidukorera gutya kandi aduhenze ku mafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000frw) , ntushobora gukandagiraho ngo amazi aze ngo ukarabe ahubwo dufungura nk’abafungura Robini bisanzwe.Yaraduhangitse.Naho ku kibazo cy’abazifite ntibashyiremo amazi ni imico mibi. Tugiye kubikosora ,dushake Kandagira ukarabe zuzuje ibisabwa.”
Ni mu gihe umukuru w’uyu mudugudu wa Nyaruyaga Munyentwari Joseph nawe yemereye Rwandatribune.com ko bamwe mu bacuruzi ba za Butiki batagura za Kandagira ukarabe ndetse n’abitwa ko bazifite, zitujuje ibisabwa. Bityo ashimangira ko ntawuzongera gucuruza atayifite.
Yagize ati“Kandagira ukarabe nanjye ndazibonye koko ariko ntizujuje ibisabwa, zimwe nta mazi arimo, ntizigira aho bakandagira nyine ngo bakarabe ariko kuva uyu munsi ngiye kubahagarika gucuruza, uzemererwa gucuruza ni umucuruzi uzanyereka Kandagira ukarabe nyayo, irimo amazi meza ndetse n’isabune ku sruhande.”
Ku kibazo cy’abaturage bagura n’abagurisha ibiribwa usanga begeranye cyane harimo n’abokereza ibigori ku muhanda, uyu mukuru w’umudugudu Munyentwari Joseph, yemereye Rwandatribune.com ko nabyo bigiye guhinduka.
Yagize ati“Kwigisha ni uguhozaho, tugiye kwegera abacuruzi b’ibiribwa birimo ibirayi, ibijumba n’ibitoki cyane cyane kuko usanga aribyo abaturage bari kugura kenshi muri aka gasiko ka Nyaruyaga ,twongere tubahugure, tubumvishe ko kugura atari uguhekerana ahubwo ko bagomba gushyiramo intera byibuze ya metero 1 kandi uguze agahita asubira mu rugo ndetse n’ujya mu gasantare( Centre) ntacyo aje kugura tukamusaba gusubira mu rugo.”
Mu kiganiro kigufi Rwandatribune.com yagiranye kuri Telefoni n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge waCyuve, Sebashotsi Jean Paul yavuze ko hafashwe ingamba ko izo Kandagira ukarabe zitujuje ibisabwa zigiye gusimbuzwa izindi.
Yagize ati“ Ubundi kwanduzanya icyorezo cya Covid-19 bituruka ku guherekanya iyo mikorobe biturutse aho uyifite mu ntoki ze yakoze, undi akahakora. Izo Kandagira ukarabe zitagira rero aho gukandagira ,tugiye kuzisimbuza kuko dufite umuntu uzikora nziza kandi zihendutse hano mu murenge wacu. Naho kubyo guhaha begeranye, biradusaba gukomeza kubakangurira kubyirinda kandi bamwe batangiye kubyumva.”
Umurenge wa Cyuve ni umurenge ufite igice kimwe gikora ku mujyi wa Musanze , umwe mu mijyi itandatu ikurikira umujyi wa Kigali. Ni umurenge kandi ufite ikindi gice kinini cy’icyaro aho usanga abahatuye ari abavandimwe ari nayo mpamvu nyamukuru yo gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko babyivugira ngo ni umuco kuko ngo baba baganira ibyo mu miryango yabo.
Nkuko kwigisha ari uguhozaho ndetse no kugira ngo dukumire kandi tuzatsinde urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ,abaturage turasabwa gukurikiza amabwiriza duhabwa kuko aribyo bizadufasha nk’abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanije n’abaturage ndetse n’abaturage bakabigira ibyabo byanga byakunda twagitsinda. Gusa nuko hari bamwe bakora bumvako bakungukira muri iyi gahunda ya “Guma mu rugo”, aho bamwe mu bacuruzi b’inzoga basabwa gufunga utubari, bagahitamo kudukorera iwabo mu ngo, birengagijeko naho bashobora kuhandurira kandi iyo wanduye, ushobora kwanduza abo mu muryango wawe ndetse nabo bakanduza n’abandi, ugasanga icyorezo cyakwiriye igihugu cyose.
SETORA Janvier