Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame yavanye ku mwanya uwari umunyabanga wa leta ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC), kubera “gukora kenshi ashingiye ku bitekerezo bye aho kuba ibya guverinoma”.
Guverinoma y’u Rwanda ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri ibyo bikorwa bye cyangwa ibyo bitekerezo bye.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, azwi nk’umugabo ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu kazi ke, no hanze yako mu myidagaduro no gutanga ibitekerezo bye bwite.
Kuva tariki 30/08/2017 nibwo yashyizwe muri uyu mwanya, umwanya yagiyemo avuye kuwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, nawo yariho kuva mu 2015.
Bwana Nduhungirehe, umunyamategeko wabyigiye, kuva mu myaka irenga 15 ishize mu bitekerezo yacishaga ku mbuga zinyuranye yagaragaje ko ashyigikiye yeruye ubuyobozii bwa FPR- Inkotanyi.
Mu 2007 yagizwe umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, mu 2010 ajya mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, mu 2015 agirwa Ambasaderi mu Bubiligi.
Ibitekerezo yazize byaba ari ibihe?
Mu mwanya yari arimo ubu yagaragaye kenshi mu kuvuganira inyungu z’u Rwanda mu makimbirane ya politiki ari hagati y’u Rwanda na Uganda n’u Rwanda n’u Burundi.
Yayoboye intumwa z’u Rwanda mu biganiro by’impande zombie byabereye i Kigali n’i Kampala.
Ibitekerezo by’Abanyarwanda bamwe ku mbuga nkoranyambaga byamugaragazaga nk’intyoza mu mirimo ye.
Mu bushakashatsi bwakozwe na BBC ari nayo dukesha iyi nkuru bikekwa ko ,Ibitekerezo yatanze ku rubuga rwa Twitter mu minsi mike ishize kuri jenoside bamwe bavuga ko aribyo byaba byatumye yirukanwa mu kazi ke.
Ibyo bitekerezo yatanze ntibyavuzweho rumwe, bamwe bagaragaje ko ari ukuvuga jenoside uko leta idashaka cyangwa itifuza ko ivugwa.
Bamwe bibaza kandi ku kiganiro yagiranye n’umwe mu bamukurikira kuri twitter ye ufite izina rya Lozen Rugira ko nacyo cyaba kiri mu ntandaro yatumye yirukanwa.
Kimwe mu bitekerezo yanditse kuri twitter kitavuzweho rumwe ni aho yanditse ati: “Taliki 07/04/194: Jenoside yatangiye hicwa abanyapolitiki benshi hamwe n’imiryango”, anavuga bamwe.
Lozen Rugira yagerageje kwibutsa Bwana Olivier Nduhungirehe ko Atari igihe cyo kwibuka abanyapolitiki
Olivier Nduhungirehe yasubije uyu Rangira bagiranaga ikiganiro ko taliki ya 7 Mata 1994 aribwo abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho aribwo bishwe ari benshi n’imiryango yabo kandi ngo bamwe yari abazi neza yanakuranye n’abana babo.
Lozen Rugira yamusubije ati” Twifatanije nawe nyakubahwa ariko impamvu zawe bwite ntabwo zakoreshwa mu kubangamira kwibuka rusange
Mwizerwa Ally