Imyaka 11 Irashize Ernest Manirumva yishwe n’inshuti z’akadasohoka za CNDD FDD nyuma yo gukora iperereza ryimbitse K’uburyo CNDD FDD yaguriraga Intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR
Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, mu gihugu cy’abaturanyi cy’ u Burundi yishwe mu ijoro rya taliki 8 rishyira tariki 9 Mata 2009. yaziraga iperereza yakoraga ku mbunda zatumijwe mu izina rya Polisi y’u Burundi nyamara zikohererezwa FDLR kuko zitigeze zigaragara mu bubiko bw’intwaro za Polisi y’u Burundi, Ernest yari Visi Perezida w’umuryango OLUCOME (Organisation de Lutte contre la Corruption et les Malversations Economiques).
Ibi bikorwa byari bikuriwe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba SNR, ibiro bishinzwe iperereza ry’u Burundi,raporo y’ibiro by’iperereza ry’Amerika FBI igaragaza ko yasabye ko hafatwa uturemangingo (ADN) twa Lt Gen Adolphe Nshimirimana, Gen Gervais Ndurakobuca wiyitaga Ndakugarika bari Abayobozi ba SNR ariko leta y’u Burundi ivunira ibiti mu matwi.
Ndetse na Komisiyo ya gatatu yakoraga iperereza ku rupfu rwa Erinest Manirumva yasabye ko yabona ubuhamya bwabo bayobozi ba SNR ariko nayo icyifuzo cyabo nticyagerwaho,nyuma ubutabera bw’u Burundi bwakatiye bamwe mu rwego rwo kujijisha ndetse ubu bakaba barababariwe.
Amavu n’amavuko ya CNDD FDD agaragaza ko yakoranye na Leta ya Habyarimana kuva muri 1993 ikiri kumwe na FNL PALIPEHUTU iyobowe na Leonard Nyangoma, ariko ikaza gushinga imizi muri 1994 , imbunda nyinshi harimo niziremereye yazikuye Uvira mukwa karindwi 1994, ubwo Ingabo za Ex FAR zahungiraga muri Kongo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nibwo kandi imikoranire ya hafi yatangiye ubwo abayobozi bakuru ba FAR bajyaga kuba abajyanama mu bya gisirikari muri CNDD FDD.
Mu mwaka wa 2010 CNDD FDD yaguriraga intwaro FDLR, ariko noneho mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza na CNDD FDD bahuraga n’ibibazo abaturage bakigaragambya banga ko yiyamamariza manda ya gatatu, CNDD FDD yiyambaje FDLR abarwanyi bayo binjizwa mu gisirikari cy’u Burundi no mu Imbonerakure kuko yabonaga igisirikari gisanzwe atacyizeraga kuko cyarimo aba Ex FAB benshi mbere y’uko bamwe abica abandi akabasezerera.
Perezida Nkurunziza yageze aho ahindura Bujumbura icyambu kigana muri Kongo cy’abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse agatanga inzira aho umutwe wa FLN wagabye ibitero bibiri mu majyepfo y’u Rwanda bakica abantu bakangiza n’ibintu.
Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana, umuvugizi wa FLN ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ku Rwanda mu mwaka wa 2018, buhera ku gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Mushungero, Akagari ka Mushungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kuwa 19 Kanama, saa tanu z’ijoro, gihitana abasivili 3 gikomeretsa n’abandi benshi.
Mu bishwe harimo Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’undi witwa Nsabimana Joseph.
Mu bakomerekejwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, Harerangabo Anathole na Habimana Viateur.
Umutwe w’inyeshyamba za FLN washingiwe ku butaka bwa Congo ahitwa i Mweso ariko Abayobozi b’uyu mutwe bari bafite ibiro bikuru I Bujumbura byari bikuriwe na Gen.Sinayobye Barnabe wakoreraga muri SNR byari bikuriwe na Col.Ntakarutimana Etienne uzwi nka Stive, uyu Gen.Sinayobye Barnabe Morani akaba ari nawe wari ukuriye iperereza muri FLN.
Mu byegeranyo bya raporo y’impuguke za Loni, bivuga imikoranire ya FDLR na Leta y’uBurundi bikemeza ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe wakoreshaga bituruka i Burundi.
HABUMUGISHA Vincent.