Data ni General mwiza ariko ibyo yakoze ntibyashobokaga hatari Kagame na Rwigema,Muhoozi na Gen Saleh
Lt Gen. Kainerugaba Muhoozi umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu minsi ishize yavuze ko umubyeyi we ari we Mu jenerali mwiza wabayeho mu mateka ya Africa gusa yongeye kuvuga ko ibyo yagezeho bitari gushoboka iyo hataba abandi bajenerali bamufashije barimo Gen.Saleh, Gen.Rwigema na Maj Gen Paul Kagame ubu akaba ari Perezida w’u Rwanda.
Gen Kainerugaba yabivuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter, agaruka n’ubundi ku butumwa yatambukije mu minsi ishize ubwo yavugaga ko se Yoweri Kaguta Museveni ari umujenerali w’umunyabigwi muri Africa ndetse bamwe mu bamukurikira kuri Twitter bakamutwama bavuga ko akabije.
Uyu munsi yongeye yandika ubutumwa agira ati “Mu byumweru bicye bishize natambukije ubutumwa kuri Twitter ko Jenerali Kaguta Museveni yabaye Jenerali mwiza mu mateka ya Africa, ibi ni ukuri ariko ibyo yakoze ntiyari kubigeraho iyi hataba Jenerali Kagame, Jenerali Saleh na Jenerali Rwigema.”
Lt Gen Muhoozi ukunze gutambutsa ubutumwa avuga neza umubyeyi we Museveni amugaragaza nk’intwari ya Africa, yavuze ko bariya ba Jenerali bane ari bo “Bajenerali beza muri Africa.”
Aba banyarwanda bahoze ari abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda bakanafasha Yoweri Kaguta Museveni n’ishyaka rye NRA kubohora igihugu cyari kimaze iminsi kiyobowe n’umunyagitugu Milton Obote.
Aba basirikare ni na bo mu 1990 batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda na rwo rwari rumaze igihe kinini ruyobowe n’abaperezida baranzwe n’irondobwoko ryatumye Abahutu banga Abatutsi bikaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe.
Gusa Rwigema ntiyaje gukomeza urugamba kuko yarasiwe ahitwa Nyabwenshogozi mu ntara y’Ibirasirazuba n’abarwanyi b’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe agahita ahasiga ubuzima.
Rwigema ni Intwari y’u Rwanda yashyizwe mu kiciro cy’Imanzi gishyirwamo Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Muri iki kiciro akirimo we n’umusirikare utazwi izina uhagarariye abasirikare bose batazwi bapfuye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuri zabo bari mu cyumweru cyahariwe kuzirikana Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda banazirikana ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari RPA z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yariho ikorwa icyo gihe zikarokora abahigwaga bukware.
By’umwihariko Abanyarwanda bashima Perezida Paul Kagame wayoboye uru rugamba akaza no kurangwa n’imiyoborere myiza idaheza, ishyira imbere inyungu z’igihugu ubu u Rwanda rukaba ari igihugu gitemba amahoro, ituze n’amajyambere.
Ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi,uyu mu Jenerali yasohoye ubutumwa ko yifatanyije n’abanyarwanda mu bihe barimo ndetse na Nyakubahwa Perezida Kagame,abasesngura ibya politiki yo mu Karere baremeza ko mu gihe icyorezo cya Covid19,cyarangira ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano w’uRwanda na Uganda utari umeze neza bishobora kuzatanga umusaruro mwiza .
Mwizerwa Ally