Hasize iminsi amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Umunyamakuru w’umurundikazi Kiranvu Domitila yitabye Imana,aya makuru yabaye ibyishimo kuri bamwe mu bakunzi ba Leta iriho mu Burundi ndetse n’ishyaka NCDD FDD,kuko uyu munyamakuru wahoze kuri Radio RPA yari yarazengereje iyi guverinoma ayituka asaba Abarundi kujya mihanda bakamagana Perezida Nkurunziza yewe akanasaba n’abahoze mu gisilikare n’abasilikare b’uBUrundi gufata intwaro bagahirika ubutegetsi bwa CNDD FDD.
Ibi byose uyu mutegarugori yabivugaga mu nvugo ikarishye y’ikirundi gikomeye ku buryo yaramaze kwigarurira imitima y’abarundi benshi badacana uwaka n’ubutegetsi buriho,sibyo gusa kandi uyu munyamakuru yakunze no kwibasira Umugore wa Perezida Nkurunziza Madame Denyse Bucumi amusaba gukebanura umugabo we akareka ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi uyu munyamakuru ashinja Perezida Nkurunziza.
Ubwo Gen Godefroid Niyombare yatangaza ko ahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza mu byo bise Coup d’etat kuwa 13 Gicurasi 2015,yunvikaniye kuri Radiyo RPA ko ahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza,kuva ubwo abanyamakuru b’iyi Radiyo babaye abanzi ba Leta ya CNDDFDD kugeza ubu , Madame Kiranvu Domitile nawe nkuwakoreraga RPA yahungiye mu gihugu cy’uBubuligi we n’umuryango we kugeza ubu ibikorwa by’umwuga we n’ibya politiki akaba ari naho yabikomereje.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com twamubije niba koko ariwe turikuvugana cyangwa ari umuzimu we mu magambo atuje cyane:ati ni njyewe Kiranvu ndacyariho,yamaganye abakwirakwije ayo magambo ndetse atunga agatoki bamwe mubambari b’ubutegetsi bwa CNDD FDD ko aribo bahora bamwifuriza ikibi.
Madame Kiranvu Domitile n’umugore wubatse afite imyaka 58,yavukiye mu Ntara ya Mwaro,Kimini Kibumbu,akaba afite impamyabushibozi ihanitse mu itangazamakuru,yatangiye gukorera kuri Radiyo RPA mu mwaka wa 1999,ku bazi Kiranvu Domitila arangwa no kwitanga,gukunda igihugu cye,kuvugisha ukuri kandi akaba nta muntu atinya kubwira ikiri mu mutima we.
Mwizerwa Ally