Nyuma y’aho Jean Paul Turayishimiye na Leah Karegeya baviriye muri RNC bakajya kubaka Ishyaka ryabo mu rwego rwo kwigarurira abari abarwashyaka ba RNC batavuga rumwe na Kayumba Nyamwasa n’abo bashwanye.
Intandaro ngo ni uko Madame Lea Karegeya yamenye ko Jean Paul Turayishimiye akivugana na Kayumba mu bwihisho akaba atararekuye.
Nyuma y’aho Jean Turayishimiye yanditse avuga ko yeguye ku mwanya w’umuvugizi wa RNC aho yashinjaga RNC ko ibyo bavuganye nka komite ya RNC byitwa ibanga birara bigeze mu binyamakuru byo mu Rwanda, sibyo gusa kandi yashinjaga iyi komite ko idahuza nawe ngo habe ururimi rumwe ku ibura rya Ben Rutabana.
Abakurikiranira ibintu hafi basanga kuba Jean Paul ari gukeza abami babiri, aho bavuga ko yabuze icyo afata nicyo areka ngo kuko kwitandukanya na Lea Karegeya byamugwiriza abanzi benshi kubera ko uyu mugore wa Nyakwigendera Col.Patrick Karegeya amaze kwigwizaho imbaraga z’abari abakunzi ba Ben Rutabana, abagize ikigega Umurage wa Rwigara cyashinzwe na Ben Rutabana ndetse n’abari inshuti za Col Patrick Karegeya.
Aba basesenguzi kandi basanga Jean Paul Turayishimiye kuva kuri Kayumba Nyamwasa nabyo bishobora kumugora ku mpamvu z’umutekano we kuko atinya ko ibyabaye kuri Ben Rutabana nawe byamubaho, uyu mu Jenerali akaba yamugambanira dore ko bafitanye amabanga menshi kuva batoroka bagahunga kugeza no mu gushinga RNC.
Jean Paul Turayishimiye Karani niwe wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi muri RNC akaba n’umuvugizi wa RNC by’umwihariko akaba ari nawe wagiye ayobora ibikorwa byo gutera ama gerenade mu mujyi wa Kigali mu myaka ya 2012.
Sibyo gusa Jean Paul yayoboye ibikorwa byo gukwirakwiza impapuro z’iterabwoba bita tracte mu mujyi wa Kigali, akaba ari nawe wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo ya RNC yitwa Itahuka aho yirukaniwe muri RNC yashizeho ikiganiro yirirwa ahanganiyeho na RNC cyiswe “uyu munsi na Jean Paul” kinyura kuri shene ya Yutube.
Hategekimana Jean Claude