Ahagana mu ma saa cyenda zo murukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 22Mata 2020 nibwo hamenyekanye amakuru y’abana bane bo mu muryango umwe bahitanywe n’inkangu yaguye kubera imvura yaraye igwa mu karere ka Rulindo.
Aba bana bahise bahasiga ubuzima ni abo mu mudugudu wa Rugaragara,akagali ka Marembo, Umurenge wa Cyungo,mu Karere ka Rulindo.
rwandatribune .com yaganiriye n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo Madame Mutuyimana Janette Maze yemeza aya amakuru.Ati ” Nibyo Koko urukuta rw’inzu rwagwiriye abana bane mu masaha ya saa cyenda aba bana harimo abuzukuru batatu n’umwuzukuruza umwe w’uyu mukecuru babanaga nawe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu muryango wahuye n’ibi bibazo warusanzwe utuye ahantu hatari muri site y’umudugudu gusa akaba yasabye abandi baturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuba bahavuye bakajya gucumbika muyindi miryango mu rwego rwo kwirinda ko hagira abandi babura ubuzima muri iki gihe cy’imvura.
Inzego z’ubuyobozi zikomeza kugira inama abanyarwanda zo kwitwararika ,bakagerageza kuzirika ibisenge by’inzu z’abo ,abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka kuberako iyi mvura izakomeza muri uku kwezi kwa kane ikazagwa iruta isanzwe igwa mu Rwanda.
MASENGESHO Pierre celéstin