Padiri Thomas Nahimana umunyapolitiki uvuga ko ayoboye guverinoma iba mu buhungiro aheruka kuvuga ko abaye ari mu mwanya Perezida Paul Kagame arimo ubu yareka abaturage bakidegembya bagakomeza gukora imirimo yabo n’ubwo icyorezo cya coronavirus kimeze nabi.
Mu kiganiro yagiranye na radio the rock, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ingamba yafata mu rwego rwo kurwanya coronavirus mu Rwanda.
Padiri Thomas yagize ati:mbaye ndi Perezida w’u Rwanda ntabwo gahunda ya guma mu rugo nayikurikiza nareka abaturage bagakomeza gukora nkuko bisanzwe, abacuruza bagacuruza , ingendo z’urujya n’uruza zigakomeza, utubari amashuri, n’insengero nabyo ntabwo nabifunga , kuberako iyi ndwara itica abantu bose baba bayanduye ahubwo ikaba yibasira abageze mu zabukuru nareka abapfa bagapfa kugeza igihe umubiri uzishakamo ingufu zo kuyirwanya.
Ubwo yabazwaga niba ingamba nk’izo zitatuma ikibazo kirushaho gukomera bitewe nuko haboneka umubare w’abantu benshi banduye bityo ibitaro bikaba bitabasha kubakirira icyarimwe,yagize ati:nafata za sitade zose zo mu Rwanda nkazihindura ibitaro.
N’ubwo Nahimana agitangira iki kiganiro yari yagaragaje ko gahunda ya guma mu rugo yagize umumaro cyane cyane mu bihugu by’u Bushinwa n’i Burayi kuko iyo badafata ziriya ngamba ubu baba bafite umubare munini cyane wabanduye n’abapfa bikaba byari gutuma ibintu birushaho gukomera .
Mu gihe padiri Nahimana yagaragaje kwivuguruza mu mvugo ze kuko agitangira Ikiganiro yari yabanje kuvuga ko abantu bari gupfa bagashira iyo biriya biguhu by’iburayi bidafata ingamba za ‘Guma mu rugo’ ariko nyuma yagera ku Rwanda ati nareka abantu bagakora .
Umwe mu bakurikiranye iki kiganiro yagize ati:” ibyo Padiri Nahimana avuga ko guhama mu rugo birutwa no kwandura indwara itagira umuti, ni ubwenge bucye, icyo namubwira ni uko yafata akanya akamenya ibibera mu Rwanda yifuza kuzayobora, akamenya n’abagituye, kuko niba avuga ikintu yakora mu kurwanya coronavirus ari uguhindura amasitade ibitaro kandi akanavugako inzara aricyo kibazo gikomeye ni uko mu byukuri nawe ntacyo azi yabikoraho, ibyo bitaro se bizakorwamo n’abande mu gihe abantu za milliyoni baba barwaye? Ibikoresho byo se byavahe?Mu gihe n’ibihugu bikize nka USA, Ubufaransa n’Ubutaliyani byababanye bike kubera ubwinshi bw’Abarwayi ndetse batagipfa kubona naho babahamba ,niba abakora ibyo bikoresho bitangiye kubabana bike we ari mu mwanya wa Kagame yabikurahe?”
Padiri Thomas Nahimimana ni umwe mu bantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba abarizwa mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ndetse mu 2017 ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu yashatse kuza mu Rwanda kwiyamamaza ariko ntibyamukundira kuko yagarukiye I Nairobi muri Kenya nyuma yaho basanze atujuje ibyangombwa bimwemerera gukomeza urugendo rujya mu Rwanda.
HATEGEKIMANA Jean Claude