Bishop Rugagi Innocent ni umuntu utavugwaho rumwe mu bantu, abayoboke b’itorero rye bamufata nk’umukozi w’Imana, ariko abandi bamufata nk’umutekamutwe ruharwa ubeshya agamije indonke.
Ibi ahanini bishingira ku byitwa ubuhanuzi akora, kimwe n’abandi bapasiteri muri iki gihe, buvuga buhamya ibintu bizabaho, ariko abantu bagategereza amaso agahera mu kirere.
Bishop Rugagi ni Umuyobozi w’Itorero Abacunguwe. Mu ntangiriro za 2018 yakoze igikorwa cyanenzwe na benshi, yagaragaye ahanurira imbere y’igiseke cy’amaturo.
Uwamugeraga imbere amaze gutura, yamubazaga icyo yifuza. Icyo gihe yavuze ko atanze imiturirwa, imodoka zigezweho nka Land Cruiser n’ibindi by’agaciro.
Benshi barabinenze, babyita ubuyobe no gutekera abantu imitwe kugira ngo abone amafaranga yo kugura imodoka zigezweho n’ibindi kuko uwo yahanuriraga yabaga amaze gushyira amafaranga muri icyo giseke.
Ntakibarizwa mu Rwanda ubu kuko asigaye atuye muri Canada. Itorero rye n’intama yari ayoboye zaratatanye, bamwe basubiye mu matorero bahozemo ariko abamunambyeho bakurikira inyigisho ze kuri Televiziyo ya TV7 yasize ashinze.
Yongeye kumvikana na none mu mvugo yanenzwe bikomeye, ko agiye gukiza abantu Coronavirus binyuze mu masengesho.
Mu butumwa bwanyuze kuri TV7, yavuze ko Imana iri kumwiyereka kuri COVID-19.
Yakomeje ati “Nawe nuyirwara, iyo nimero iri kuri televiziyo yawe, uyihamagare. Ndakubwira nti uramutse upfuye, uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma. Uzatinye icyo ntangaje ku mugaragaro. Sindi umupfumu uragura aho bihisha. Ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibibona.’’
Yavuze ko hari abamuhamagaye bafite COVID-19 n’abatumye abavandimwe babo gushaka ababasengera ndetse ngo hari uwo mu Bubiligi, Texas na Afurika y’Epfo bakize.
Ati “Ndashima Imana, ubutumwa ndabufite bw’abakize COVID-19. Ni ibitangaza byabaye ku buzima bwawe. Abo ni bo nibuka ubutumwa mwanyoherereje, Imana ishimwe ko mwohereje izindi zivuga ko mwakize icyo cyago cyateye Isi. Icyo nicyo gitangaza, ndababwiye ngo banywe amazi ashyushye. Mwizere Yesu, nyuma yo kuyanywa kira icyo cyago cyawe.’’
Si ubwa mbere avuga amagambo nk’aya, ariko ibyo yavuze bigahera mu mvugo gusa. Nko mu ntangiriro za 2018 yagarutsweho cyane nyuma yo kuvuga ko Umunyana Shanitah azaba Miss Rwanda 2018, bikarangira atabigezeho.
Byatumye abantu bamuha urw’amenyo, aba iciro ry’imigani ndetse ushatse kugaragaza umuntu uvuga ibinyoma akabyita ‘Gushanita’.
Muyobozi jerome