Komite nshingwabikorwa y’ishyaka ADR Imvugakuri (Alliance democratique pour la Renouveau) yateranye kuwa 19 Mata 2020 yiga ku byerekeranye n’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2020, yanzuye ko abarwanashyaka baryo bakwiye gushyigikira umukandida wa CNDD FDD Gen Evariste Ndayishimiye mu matora ya peresida ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020.
Iri shyaka kandi ryanzuye ko rishyigikiye abakandida bose ba CNDD FDD mu matora yose ateganyijwe mu gihugu cy’u Burundi aya ni nkayabahatanira kuyobora amakomine ndetse nayabifuza kujya mu nteko inshingamategeko.
Iri shyaka rikomeza gusaba abarwanashyaka baryo kwitabira ari benshi ibikorwa byo kwiyamamaza kwa CNDD FDD kuko ngo gahunda n’imishinga y’iterambere bafitiye abaturage isa neza niy’ishyaka ADR Imvugakuri.
Ubuyobozi bw’iri shyaka kandi bukomeza gusaba abahagarariye iri shyaka mu bice byose by’igihugu cy’u Burundi kugeza ubu butumwa ku mbugakuri zose za ADR kandi rikomeza gukangurira abarundi kubungabunga amahoro no kubaha ikirangaminsi cy’amatora cyasohowe na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Nk’uko bigaragara kuri iri tangazo ryashyizweho umukono na peresida waryo depite Alice Nzomukunda .
Abarundi baganiriye na rwandatribune bayitangarije ko uyu peresida wiri shyaka ashyigikira CNDD FDD kubera ko yasezeranyijwe kuzahabwa umwanya muri guverinoma itaha cyane ko iri shyaka ayoboye ritigeze rinatanga umukandida n’umwe mu matora yose ateganyijwe muri iki gihugu.
HABUMUGISHA VINCENT