Mu nkuru y’ubusize twabagejejeho inkuru yagiraga iti: https://rwandatribune.com/burundiigisirikare-cyataye-muri-yombi-imbonerakure25-nabayobozi-bibabanze-kibashinja-gukorana-ninyeshyamba-zirwanya-urwanda.
Ibi bikaba bayarabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo igisirikare cy’u Burundi cyohereje ingabo nyinshi mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe rikaba risanzwe ribarizwamo abarwanyi b’Ishyaka ryiyomoye kuri FDLR ryitwa CNRD/UBWIYUNGE risanganywe inyeshyamba zitwaje intwaro za FLN.
Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko cyohereje abasirikare bacyo mu ishyamba rya Kibira guhiga inyeshyamba za FLN n’interahamwe zihamaze igihe nyamara amakuru aturuka kuri bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD-FDD avuga ko kohereza bano basirikare bifite aho bihuriye n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Nkuko tubikesha Radiyo ya RPA ngo impamvu igisirikare cy’u Burundi kiri mu bikorwa byo gukurikiranira hafi no kugenzura ibikorwa by’izi nyeshyamba kugirango zitagira igitero zigaba ku butaka bw’u Rwanda bityo mu kwihimura ingabo z’u Rwanda RDF zikaba zazikurikira aho zaturutse, ibintu bavugako byahungabanya umutekano w’u Burundi bityo bikaba byanabangamira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Ngo aba basirikare bakimara kuhagera bahise batangira guta muri yombi zimwe mu Mbonerakure zituye mu Ntara ya Cibitoke babashinja gukorana n’Inyeshyamba za FLN ndetse n’interahamwe zikambitse muri iri shyamba, nyamara ngo akaba atariko bimeze kuko ngo izi Mbonerakure zatawe muri yombi nyuma y’aho zimeneye ibanga ko hari inyeshyamba z’abanyarwanda zikorana n’igisirikare cy’u Burundi kandi zikaba zimaze igihe mu ishyamba rya Kibira.
Abaturage kandi bo mu Ntara ya Cibitoki batunze agatoki bamwe mu bakoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi gupakurura ibyo kurya, ibyo kunywa n’imiti byabaga bizanywe n’imodoka z’igisirikare cy’u nBurundi maze bakabishikiriza izo nyeshyamba za FLN n’izindi Nterahamwe.
Abapakururaga bari bahagarikiwe na Serija Majoro Nsengiyumva wo mu ngabo z’u Burundi n’abahoze ari abarwanyi ba CNDD FDD ikiri mu ishyamba.
Iyo ibiribwa by’izinyeshyamba iyo bizanwe n’imodoka za gisilikare z’uBurundi bizanywa na Fuso y’uwitwa Nsabimana Martin uzwi ku mazina ya Mukambwe,cyangwa bakifashisha imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Kobo Box ifite pulake nomero:IA3944 ikindi nuko abo barwanyi bahora batuma abajya ku banvunjishiriza amafaranga y’amadolari bakayabaha mu mamarundi,abaturage baracyibaza aho ayo mafaranga ava.
Kuva kuya 18 Mata 2020 nibwo ingabo z’u Burundi zinjiye mu ishyamba rya Kibira mu gikorwa cyo guhiga Inyeshyamba za FLN ziyobowe na Gen.Jeva, biravugwa y’uko habaye kurasanaho mu gihe cy’iminsi ibiri ndetse na Koloneri Guado wungirije Gen.Hakizimana Antoine Jeva akaba yaratawe muri yombi n’ingabo z’u Burundi.
Abasesengura ibibazo by’u Burundi bavuga ko uku kuvananamo hagati ya FLN n’ingabo z’u Burundi byakuruwe n’agapingane k’inzego za gisilikare n’izi iperereza NSR, aho urwego rw’iperereza rwaba arirwo rwinjijemo aba barwanyi mu ibanga ubwo bahigwaga na FARDC ikabirukana ku butaka bwa Congo;
Inzego z’iperereza zifatanyije n’Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD zikaba zarabahaye ubwihisho igisilikare kitabizi.
Ku mabwiriza ya Gen.Prime Niyongabo yategetse ko izi nyeshyamba zihigwa zikameneshwa, kugirango zitazakururira u Burundi ibibazo bukaba bwakwisanga mu ntambara, ariko hakaba hatangijwe imishyikirano ya rwihishwa kugira ngo uyu mwuka mubi uri mu nzego z’umutekano uzime.
Hategekimana Claude