Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Sabin Nsanzimana arasaba abanyarwanda kwambara agapfukamunwa bubahiriza amabwiriza abigenga kuko aribwo gatanga umusaruro wo kurinda ikwirakwira ry’agakoko ka Corona gatera indwara ya Covid19.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kwambara agapfukamunwa ari ingamba yihariye yo kurwanya ikwirakwira rya Covid19 bityo ko buri muntu wese asabwa kukambara.
Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko iri bwiriza rya Minisitiri biteguye kurishyira mu bikorwa kuko n’ubundi babona kwambara agapfukamunwa ari ubusirimu.
Habanabakize Gedeon agize ati: “Ndi mu bakambaye nibwirije ku ikubitiro Korona ikigera mu Rwanda,nabonaga ari byiza nahura n’umuntu nzi nkakamanura mu josi tukavugana twarangiza nkakambara(…)mbese ubona ari n’ubusirimu iyo wambaye n’udupfukantoki.”
Mujawinkindi Dansila we avuga ko abona kwambara agapfukamunwa ari iby’abanyamugi badakora imirimo y’icyaro.Ati: “Ubwo se nk’uku mpinguye naba nkikambaye?ko nagiye nikoreye imigozi y’ibijumba nari kuyikorera nipfukapfutse isura?cyakora ku banyamugi bo ubona bibabereye kuko baba banakeye hose.”
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ubukangurambaga mu kwigisha abaturage uburyo bunogeye bwo kwambara agapfukamunwa burimbanyije.
Ati: “Twahise dukora inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze dusobanura uko agapfukamunwa gakoreshwa kugira ngo ubwo butumwa babugeze ku baturage n’ubwo udupfukamunwa tutaragera ku isoko mu buryo buhagije.N’ubu tuvugana umuyobozi w’akarere ka Burera ari kuri radio Ishingiro asobanurira abaturage ikoreshwa ry’agapfukamunwa.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko kwambara agapfukamunwa hakurikijwe amabwiriza ari uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu gihe kukambara ubikerensa bishobora kuba intandaro yo gukwiza no kwandura ako gakoko.
Ati: “ Abaturage bose baramutse bambaye agapfukamunwa neza ingano ya virusi yatemberaga muri bo ishobora kugabanukaho 80 ku ijana.”
Dr Nsanzimana yanagaragaje uburyo agapfukamunwa kambarwa kakabasha kurinda ukambaye.
Ati: “ Ubu ndakambaye,ngomba kukamanura ku buryo gapfuka umunwa wanjye neza nkakazamura ku zuru,urabona noneho ko hano mu mpande z’izuru harimo umwanya uwakwitsamurira imbere yanjye hari ibyatumuka bikinjira imbere y’agapfukamunwa nambaye nkandura virusi.Niyo mpamvu aha hejuru harimo agakwege,ukanda aka kuma ukakegereza izuru agapfukamunwa kakagufataho kuburyo nta cyava hanze ngo cyinjire cyangwa ngo hagire ikiva mu macandwe yawe ngo kijye hanze.”
Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko benshi bakora ikosa ryo kukamanura mu ijosi iyobagiye kuganira.
At i: “Nk’ubu turi mu kiganiro ukabona umuntu agiye kuvuga arakamunuye mu josi,njyambibona abantu benshi nka 90 ku ijana bajya kuvuga bakakamanura,nonese ubundi uba wakambariye iki ko ukambara kugira ngo amacancwe yawe ataza kunyanyagira mu bantu.”
Dr Nsanzimana yatangajeko hari ubwoko bwinshi bw’udupfukamunwa kandi ko buri kamwe gafite abo kagenewe ,igihe kagenwe kwambarwa n’uburyo kambarwa bitewe n’uko gakoze.Aha niho yahereye asaba buri wese kwambara agapfukamunwa abisobanukiwe kugira ngo akurikize amabwiriza atuma kamufasha kwirinda.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu byibasiwe cyane na Coronavirus bwagaragaje ko abaturage bose bambaye agapfukamunwa neza gashobora kurinda ikwirakwira ry’ako gakoko ku kigero cya 80 ku ijana.
UMUKOBWA Aisha