KALORI NDITIJE uyoboye ishyaka rya UPRONA ABADASIGANA yabwiye GASTON SINDIMWO ko uwigize agatebo ayora ivu
Karoli Nditije uyoboye ishyaka rya UPRONA Abadasigana ishami ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse kugeza na nubu ritaremerwa na leta, yatangaje ko Gaston Sindimwo yemeye kugirwa igikoresho n’ishyaka rya CNDD-FDD riri k’ubutegetsi kugirango basenye ishyaka rya UPRONA maze bakamuhemba kuba icyegera cy’umukuru w’igihugu bityo ko ntacyo yagwakwiye kuvuga anenga ishyaka rya CNDD-FDD nyuma yaho atakiri gucana uwaka n’iri shyaka bitewe nuko bazahangana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Yagize ati:”ibyo twumvise Gaston Sindimwo arikuvuga, arira atakamba byatumye twibaza ese ko CNDD-FDD yamukoresheje kugirango asenye ishyaka UPRONA yari aziko hari urukundo bamufitiye? Ahubwo ko bari bamugize igikoresho kugirango bagere ku inyungu zabo zo gusenya UPRONA kuko babonaga ko abari bariyoboye batemeraga gutamikwa ijambo . ubu rero atangiye kubona ko atahawe ubushobozi nk’ikegera cy’umukuru w’igihugu ahubwo ko yari nk’igishushanyo batuma hirya no hino. IByo barigupfa si inyungu z’umugambwe ahubwo ni inyungu z’inda zabo.uwigize agatebo ayora ivu.”
Karoli Nditije abitangaje nyuma yaho bamwe mu bayoboke b’ishyaka UPRONA igice cya Gaston Sindimwo wanatorewe kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihu bayobowe n’uwitwa Isidore Mbayahaga bamwiyomoyeho bagatangaza ko batazamushigikira mu matora ko ahubwo bazashyigikira Evariste Ndayishimiye umukandida w’ishyaka rya CNDD-FDD riri k’ubutegetsi.
Hano Gaston sindimwo yahise atangaza ko abamwiyomoyeho bakoreshejwe n’ubutegetsi kugirango bamuce intege mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu ndetse banarangaze abarundi bamushigikiye
Yagize ati:” ntangazwa no kubona abantu batazwi basaba inama ikaba, nta ruhushya rw’ishyaka bafite ndetse bakanatanga amakuru kuri radiyo na television by’igihugu ngo barasebya icyegera cy’umukuru w’igihugu, ndabizi neza ko bari kubikoreshwa n’ubutegetsi kugirango babangamire ibikorwa byacu byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Bwana Sindimwo kandi yanavuze ko abamwiyomoyeho bameze nkabantu basanzwe bibera mu muhanda kuko batagira aho bahagaze, ati: ubu rero twabonye aho babogamiye.
Kuva Gaston Sindimwo wari usanzwe ari icyegera cy’Umukuru w’igihugu yatorwa n’ishyaka rye kurihagararira mu matora azarihanganisha na CNDD-FDD, yakomeje kunenga uburyo ubutegetsi buyobowe na CNDD-FDD budaha amahirwe angana kuri Televiziyo na Radiyo z’igihugu abakandida bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ahubwo bagatonesha gusa ishyaka rya CNDD-FDD ibintu avuga ko bishobora kuzana umwuka mubi bikaba byatuma hari abatakwemera ibizava mu matora.
Gaston Sindimwo kandi arinubira kuba ishyaka rya CNDD-FDD ryaratangiye kwamamaza umukandida waryo kandi nyamara bitemewe n‘amategeko agenga amatora kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bigomba gutangira kuya 27 mata 2020.
Gaston Sindimwo yari asanzwe avugwaho kuba umwe mu bayoboke b’ishyaka UPRONA bagaragaje kuba ku ruhande rw’ishyaka rya CNDD-FDD riri kubutegetsi kuva mu 2015 nyuma yaho ishyaka rya UPRONA ricikiyemo ibice maze kimwe kiyobowe na Gaston Sindimwo kikemerwa na leta naho ikindi ikiyise UPRONA Abadasigana kikaguma k’uruhande rw’abarwanya ubutegetsi buyobowe na CNDD-FDD.
Abagize ishyaka UPRONA Abadasigana bashinja Gaston Sindimwo ubugambanyi no kubasenyera ishyaka akoreshewe n’ishyaka rya CNDD-FDD ngo kuko bari bamwijeje ko Nkurunziza natorwa azahabwa umwanya w’icyegera cy’umukuru w’igihugu.
Kuva icyo gihe mu 2015 yashigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza ndetse anarwanya bamwe mu rubyiriko rwa UPRONA bigaragambyaga bamagana iyo manda.
Kuri ubu afatwa nk’umugambanyi imbere ya UPRONA Abadasigana ndetse akaba atakiri guhuza n’ishyaka rya CNDD-FDD bazahangana mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Hategekimana Claude