Abarinzi 17 baherutse kwicwa kuwa gatanu w’icyumweru gisize bakicanwa n’abaturage bari bahawe ubufasha bakunda kwita lifuti,ubwo izi modoka zageraga mu gace ka Rumangabo,imodoka barimo zikagwa mu gaco katezwe n’abarwanyi b’inyeshyamba bikekwako ari FDLR,nonekuwa 27 Mata bashyinguwe.
Uyu muhango ukaba wabereye ku irimbi rusange rya Makao mu nkengero z’umujyi wa Goma,uyu muhango witabiriwe n;abarinzi benshi ba Pariki ya Virunga ndetse n’inshuti n’imiryango b aba Nyakwigendera.
Me. Me Olivier Ndoole n’Umuvugizi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije ACEDH yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wacu uri iGoma aho yagize ati:iki ni igikorwa kibabaje kirenze imyunvire ya muntu,turasaba umuryango mpuzamahanga,Ingabo z’umuryango mpuzamahanga MONUSCO ndetse n’urukiko mpuzamahanga ICC gutangira iperereza ryimbitse kugeza ubwo imiryango yaba nyakwigendera izabona ubutabera.
Mu myaka 20 isize hamaze gupfa abarinzi ba Pariki 164 bagiye bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo,Leta ya Congo ikaba yaratangiye ibikorwa byo gusenya iyi mitwe n’ubwo bikiri inzira ndende dore ko iki gihugu kibarizwamo imitwe y’inyeshyamba 168,imitwe 5 ikaba ari iya abanyarwanda twavuga nka:FDLR FOCA,CNRD/FLN,RUD URUNANA,FPP ABAJYARUGAMBA na P5.
Mwizerwa Ally