Mu Rwanda havugwa ibyamamarekazi binyuranye haba abari mu gihugu n’abari hanze,muri bo hari abakundanye n’ibyamamare barabyarana badakoze ubukwe bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Celebzmagazine.com dukesha iyi inkuru y’ibyamamare mu ngeri zose uyu yagarutse kuri bamwe mu byamamarekazi nyarwanda bakundanye n’ibyamamare barabyarana badakoze ubukwe bibagwisha mu mutego wo kubaga bakanifasha.
Uko imyaka ihita indi igataha niko hagaragara abakobwa n’abagore bafitiye bamwe mu byamamare by’abagabo urukundo rudasanzwe ndetse hakaba n’abemeza ko bifuza kubabyarira badakeneye indezo.
Abemera Mana umwana ni umugisha,Ministeri y’umuryango,uburinganire n’iterambere mu Rwanda yo yemeza ko umwana ari inshinga z’umubeyi asaba byinshi ari ngombwa kubanza kumutegurira.
Uru ni urutonde rw’Abanyarwandakazi baguye mu mutego wo gukunda ibyamamare.
Mbabazi Lilian ukomoka mu Rwanda na nyakwigendera Moses Nakintije Ssekibogo[Radio] uzwi mu itsinda rya Good Life bakundanye igihe kirekire ndetse kugeza ubu bafitanye abana babiri.
Mu mwaka wa 2014, Mbabazi Lilian na Radio bagiranye agatotsi ndetse kuva icyo gihe kugeza ku rupfu rwa Radio ntibari bakigaragara bari kumwe ari nacyo itangazamakuru ryahereyeho rishimangira ko batandukanye burundu.Ubu niwe wita ku bana.
Uyu Mbabazi Lilian muri 2003 yihuje na bagenzi be Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bashing Blue 3 nyuma yo kumenyanira mu irushanwa rya Coca Cola Pop star. Iri tsinda ryaje gusenyuka hanyuma muri 2010 atangira kuririmba ku giti cye.
Umuhanzi Mutoni Fille wo muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda yabyaranye n’umushyushyarugamba Edwin Katamba(MC Kats) by’akarusho babana nk’umugore n’umugabo badakoze ubukwe.
Nyuma yo kubyarana aba bombi banye bahanganye by’akarusho uyu Mutoni ntasiba kuvugwaho inkuru mbi zirimo ubujura,uburaya n’ibindi byose aharanira kubona ibyamutunga n’umwana we.
Miss Teta Sandra yeruye yemera ko atwite inda ya Weasel uvugwaho kugira abana barenga 30 kubagore banyuranye
Miss Teta Sandra umukobwa wamenyekanye ategura ibitaramo mu Rwanda, yeruye yemera ko atwite inda ya Weasel, ndetse yitegura kwibaruka imfura ye n’umuhanzi w’Umugande Weasel wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe.
Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel Manizo, wo muri Uganda ibinyamaru byo muri iki gihugu bitangaza ko afite abana barenga 30, akaba avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kubyara benshi ku bagore batandukanye, ari ukubera ukukundo abakunda.
Anita Pendo:Imyaka ibaye myinshi uruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda havuzwe inkuru y’urukundo rwa Anita Pendo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndanda bishyingiye ndetse bakabyarana abana 2 bidatinze bemeza ko bamaze gutandukana,ababakurikirana bibaza ejo hazaza h’aba bana.Ubu ni Anita Pendo ubitaho.
Young Grace ni umuraperikazi wubatse amateka mu Rwanda,2018 yavuzwe mu rukundo na Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina muri Heroes wanamwambitse impeta. Benshi mu bafana bishimiye iyi ntambwe basigara biteguye ubukwe,nyuma baje kwibaruka imfura birangira batandukanye ubu Young Grace niwe wita ku mwana.
Miss Bahati Grace:Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace yabyaranye n’umukunzi we umuraperi K8 Kavuyo bahita batandukana, ibitangazamakuru byo mu Rwanda byemeza ko K8 yamaze kubenguka undi mukunzi ndetse bamaze kwibaruka umwana. Uyu Bahati Grace aherereye i Burayi niwe wita ku mwana.
Oda Paccy: Ntitwasoza tutavuze umuraperikazi Oda Paccy mu mizo ye ya mbere watangiranye imbaraga mu bya muzika ariko aza kubyarirwa n’uwari ushinzwe kumutunganyiriza indirimbo Lick Lick birangira amusabye kubaga akifasha.
Rubyiruko ibi bigaragaza ko mukwiye guhumuka mugakunda bifite intego aho gushukwa, wibuka ko bishyira ubuzima bwanyu mu kaga. Mu gihugu cya Tanzaniya havugwa umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubyarira abagore batatu nta n’umwe bashyingiwe.