Nyuma y’uko Agathon Rwasa, perezida w’ishyaka rya CNL akaba n’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi ahamagariye abarwanashyaka be kwirwanaho bahangana n’ imbonerakure mu gihe zaba zibashotoye ,umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano rusange yashinje uyu muyobozi imvugo z’iterabwoba mu banyagihugu .
Umuvugizi w’iyo Minisiteri Pierre Nkurikiye yagize ati “Twagaye imvugo z’umuyobozi w’ishyaka rya CNL zo guhamagarira abanywanyi be kwivuna imbonerakure, izo mvugo nizitera ubwoba kuko twatanze amabwiriza y’uko aho umurwanashyaka azashotora uwo batavuga rumwe ko babishyikiriza ubuyobozi, naho guhamagarira abarwanashyaka bawe kwihorera sibyo.”
Minisitiri Nkuriye yakomeje anashinja inyangamugayo za CNL guhohotera imbonerakure.
Ibi igipolisi cyatangaje byaje bikurikira itana mu mitwe ryabaye kuwa 27 Mata 2020 mu ntara ya Ngozi aho imbonerakure zagiye guhohotera abanywanyi ba CNL bari bitabiriye ibikorwa byo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida Agathon Rwasa maze Inyangamugayo za CNL zikirwanaho ku mirwano bivugwa ko yatangijwe n’imbonerakure.
Indi nkuru ifitanye isano n’iyi
–https://rwandatribune.com/12664-2/
Amakuru dukesha umunyamakuru wacu ukorera mu ntara ya Rutana na Gitega yadutangarije ko igihe izi mbonerakure zashyamiranaga n’Inyangamugayo za CNL haje kuza imodoka y’igipolisi itwara abanywanyi batanu ba Agathon Rwasa maze bajyanwa gufungirwa ahantu hatazwi.
Nyuma yo kubajyana Agathon Rwasa nawe yohereje imodoka ifite ibirango bya CNL nayo itwara bamwe mu mbonerakure bari bari kurwana n’Inyangamugayo za CNL nyuma umwe muribo aza gushyikirizwa igipolisi yakubiswe bikomeye.
Uyu munyamakuru avuga ko nyuma y’ijambo Agathon Rwasa yavugiye i Ngozi ubushyamirane hagati y’imbonerakure n’Inyangamugayo za CNL bukomeje kwiyongera,aho ejo nyuma y’uko Agathon Rwasa atambutse mu Rumongi abanywanyi ba CNL bakubise imbonerakure zo muri ako gace.
Hari hashize iminsi umwuka wa politike hagati y’abanywanyi b’andi mashyaka n’imbonerakure utameze neza aho imbonerakure zaregwaga gukubitaga ndetse zikanica uramutse agaragaje ko atari mu ishyaka rya Pierre Nkurunziza CNDD FDD.Bivugwa ko ubu mu magereza menshi y’u Burundi hafungiye abarwanashyaka benshi b’amashyaka ya opozisiyo.
HABUMUGISHA Vincent