Mu itangazo ubuyobozi bw’icyo kinyamakuru bwashyize ahagaragara, bwavuze ko Gatare ari we wagenwe nk’umuyobozi w’icyo kinyamakuru w’agateganyo, biyemeza gukomeza kugeza amakuru ku basomyi bacyo.
Bagize bati “Ikinyamakuru Rushyashya kirizeza abakunzi n’abasomyi ko kitazatezuka ku murongo kigenderaho wo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abavugizi babo ndetse n’abandi bagamije kubuza Abanyarwanda amahoro bagamije ku basubiza mu icuraburindi. Ikinyamakuru Rushyashya kinabijeje ko kizakomeza kubagezaho inkuru zicukumbuye.”
Jean Lambert Gatare afite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru aho yakoreye itangazamakuru mpuzamahanga hamwe n’iryo mu Rwanda. Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda kuva mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star.
Mwizerwa Ally