Nyuma y’aho Martin Ngonga yari amaze amezi agera kuri atatu atagaragara mu ruhame,kuri uyu wa 14 Gicurasi hatangajwe amashusho amugaragaza ayoboye inama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EALA,inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aya mashusho agaragara ku rukuta rwa twitter rwa EALA aherekejwe n’ubutumwa buvuga ko Martin Ngonga ariwe wayoboye inama y’abanyamuryango ba EALA yateranye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020.
Iyi nama ngo yakozwe kugira ngo Ngonga yakire ibyavuye mu bikorwa by’inama rusange zagiye zikorwa kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi 2020.
Muri iyi nama,Martin Ngoga ngo yashimye ibyagarutsweho birimo n’ingamba zafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid19.
Kugaragara kwa Martin Ngonga byabyukije impaka,impuha zirashira
Martin Ngoga yayoboye inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kuva ku wa 19 Ukuboza 2017.
Kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 ntiyagaragaye mu mirimo y’iyi nteko nk’uko byari bisanzwe,ibintu byatumye habaho amatora y’umusimbura by’agateganyo yegukanywe n’umurundikazi Leontine Nzeyimana.
Amategeko y’uyu muryango yemera ko iyo umuyobozi adahari asimburwa by’agateganyo kugeza igihe azagarukira mu mirimo ye.
Ubusanzwe EALA nta muyobozi wungirije igira cyangwa umuyobozi uhoraho w’inama.
N’ubwo iri simburwa rya Martin Ngonga ku mwanya w’ubuyobozi bwa EALA ryakurikije amategeko,havuzwe byinshi ku buzima bwe ndetse no ku mirimo ye bituma na we avuga ko nta gikuba cyacitse.
Icyo gihe,Ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:”Hari inzira ihari yo gushyiraho uyobora igihe umuyobozi wa EALA adahari. EALA nta muyobozi wungirije igira cyangwa umuyobozi uhoraho w’inama. Nta gikuba cyacitse.”
Kongera kugaragara kwe byabaye ikimenyetso cy’uko koko kubura kwe nta gikuba cyari cyacitse.n’ubwo kurundi ruhande byakuruye izindi mpaka mu bashidikanyaga ku buzima bwe hibazwa niba koko amashusho yagaraye Ngoga ayoboye inama ya EALA ari ay’ukuri.
Aya mashusho kandi yanyomoje ibyakwitwa ibihuha byavugwaga ko yaba yarirukanywe ku mirimo ye kubera ikosa rikomeye rya dipolomasi yaba yarakoze ngo bikagirwa ibanga mu rwego rwo kurinda isura nziza y’igihugu cy’u Rwanda.
Mu gihe kijya kugera ku mezi atatu Martin Ngonga yari amaze atagaragara mu ruhame rwa benshi abamuzi ntibahwemye kwibaza impamvu,bamwe bavugaga ko afite ibibazo by’ubuzima bimukomereye abandi bagakeka guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo y’ubuyobozi bwa EALA.
Abibazaga ku mirimo,bavugaga ko yaba yarahagaritswe bitewe n’amakimbirane yavugwaga muri EAC ngo kuko n’ ubundi yatowe mu gihe Tanzaniya n’ u Burundi byari byamurwanyije ibindi bihugu byo bimushyigikiye.
Aha ,bagakeka ko haba hari ikosa rya dipolomasi runaka ryakozwe bikagirwa ibanga .
Ubutumwa bwa EALA kuri twitter buvuga ko asoza iyi nama,Martin Ngonga yashimiye ibyavuye mu nama z’inteko rusange zabaye adahari,atangaza ko raporo izashyirwa ahagaragara mu nama y’inteko rusange itaha.
Martin Ngoga ni umunyamategeko w’umwuga wakuye impamyabushobozi y’ icyiro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Dar- Es- Salaam, yakoze imirimo itandukanye mu rwego rwo rw’ubutabera bw’ u Rwanda aho yabaye umushinjacyaha mukuru, ahagararira inyungu z’ u Rwanda muri EAC, anaba umudepite mu Nteko inshingamategeko EALA ahagarariye u Rwanda mbere yo gutorerwa kuyiyobora. Ngoga afite kandi impamyabushobozi y’ icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kurwanya Jenoside.
UMUKOBWA Aisha