Ngo Kabuga Felicien yaba yarifuje kuburanira mu gihugu cye
Nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa ku myaka 84.
Ni umugabo wamenyekanye nk’umunyemari ukomeye, wihishe mu bihugu byinshi ariko ntafatwe, kugeza ubwo bamwe babihuzaga n’uko bamugeraho agahita abura, nyamara ari ukubera ruswa yagendaga atanga bityo abakamufashe bakamurigisa.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT), Serge Brammertz, yahishuye ko ifatwa rya Kabuga ryagendeye ku makuru y’ibihugu n’inzego zitandukanye. Birimo u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EUROPOL na INTERPOL.
None kuwa kabiri taliki ya 19 Gicurasi 2020,nibwo Kabuga Felicien agezwa imnbere y’urukiko rukuru rw’uBufaransa kugirango hemezwe niba yohererezwa urukiko rwa ICTR cyangwa ubutabera bw’uRwanda nkuko byatangajwe n’umwunganizi we mu by’amategeko Me.Emmanuel Altit mu kiganiro yagiranye na Reuters,dore ko ari nawe uza kumwunganira muri urwo rubanza.
Umunyamakuru wa BBC Kasim Kayira yagiranye ikiganiro na Korile Kipter ,umunyamakuru wa Africa Press International waganiriye na Felicien Kabuga ku itariki ya 8 Gicurasi 2012.
Umunyamakuru Kipter yabanje kwanga kugirana ibiganiro na BBC kuri Felicien Kabuga kuko hari dosiye Kabuga yamuhaye yifuzaga kubanza gushyikiriza abayigenewe.
Ngo Kabuga Felicien yaba yarifuje kuburanira mu gihugu cye
umunyamakuru wa Africa Press International waganiriye na Felicien Kabuga ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 Korile Kipter yabwiye BBC ati Kabuga Felicien:Ntashaka na gato ibyo kujya kuburanira Arusha,arashaka kuburanira iwabo aho abandi banyarwanda baburanishirizwa.icyo azasaba mu masezerano yariyo yose kugira ngo yishyire mu maboko y’ubutabera ni uko yakwemererwa gufatwa mu buryo bwihariye kubera indwara afite ya Diyabete kugira atarembera mu munyururu ategereje icibwa ry’urubanza.
Mwizerwa Ally