Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) bwahaye ikaze abantu ikenda (9) barimo Ivan Kagame baherutse kugirwa abagize Inama y’Ubutegetsi ya kiriya kigo.
Itangazo rya RDB rivuga ko ubuyobozi bw’iki kigo n’abakozi bacyo bishimiye kwakira abagize inama y’Ubutegetsi bashya ya kiriya kigo gishinzwe ibikorwa by’Iterambere ry’u Rwanda.
Bati “Twizeye ko tuzakorana neza na bo nk’uko bazanye umwihariko wabo n’ubunararibonye mu gufasha RDB kugera ku nshingano zayo.”
Ubu butumwa buherekejwe n’inyandiko igaragaza ubunararibonye bwa bariya bantu baherutse kugirwa abagize inama y’Ubutegetsi ya RDB ndetse n’ibyo bize.
Kuri Ivan Kagame, RDB igaragaza ko ari umwe mu bafatanyabikorwa b’Ikigega Venture Capital, akaba ari mu bashinze Kompanyi ijyanye n’iby’ingufu.
RDB bagira bati “Ivan azanye ubumenyi butandukanye afite ndetse n’ubunararibonye mu ishoramari na serivisi zijyanye n’ubujyanama.”
RDB bakomeza bavuga ko kandi Ivan Kagame afite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire n’imiyoborere mu kwihangira imirimo ndetse n’ishoramari haba muri Afriva ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ivan Kagame afite impamyabumenyi y’ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye mu kaminuza ya Pace University ndetse n’iy’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza yavanye muri University of Southern California muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 18 Gicurasi iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; ni yo yagize bariya bantu ikenda (9) barimo Ivan Kagame, abagize inama y’Ubutegetsi ya RDB.
Muri iyi nama y’Ubutegetsi ya RDB kandi harimo Diane Karusisi usanzwe ayobora Banki ya Kigali na Faith Keza uyobora Irembo.
Iyi nama y’Ubutegetsi inagaragaramo abanyamahanga, iyobowe na Itzhak Fisher; akaba yungirijwe na Evelyn Kamagaju, mu gihe abandi barindwi ari abagize Inama y’Ubutegetsi.
Kimwe mu bice by’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri:
Inkuru: Umuseke
Ndacyayisenga Jerome