Mu nkuru y’ubushize yagiraga iti: https://rwandatribune.com/drcakayabo-kangana-nibihumbi-186-000-niyo-fdlr-yambuye-ingabo-za-fardc-mu-gico-yari-yateze-kigwamo-na-koloneli/ aya makuru tukaba twarayatangarijwe n,umwe mu basilikare ba FARDC utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze k’ubwumutekano we yaduhamirije ko akayabo kangana n’ibihumbi 186.000$ niyo FDLR yambuye ingabo za FARDC.
Nkuko byari bisanzwe ku mabwiriza ya FDLR ni uko ingabo zivuye ku muhigo amafaranga yose ashyikirizwa Etat Major nta na rimwe rivuyemo, ubuyobozi akaba aribwo bugena uko amafaranga azakoreshwa, ibihumbi 186.000$ bikimara kwakwa ingabo za FARDC rero byahise bishikirizwa Col Ruhinda Komanda mukuru wa CRAP akuramo ibihumbi 80$ asigaye ayoherereza Gen.Omega bitashimije na gato.
Urwego rwa FOCA rwafashe buri musilikare guhera ku rwego rwa Jenerali rumugenera amadolari 40$ iki gikorwa kikaba kitarishimiwe na gato,kugeza ubu isaranganwa ry’aya mafaranga ryeteye umwuka mubi muri FDLR ku buryo Gen.Omega na Col Ruhinda barikurebana ay’ingwe,ibi bikiyongeraho amakuru acicikana muri iyi minsi ahamya ko Col.Ruhinda ashobora kwiyunga na RNC cyangwa P5 abifashijwemo na Maj Ntirikina Faustin na Leta ya Uganda ishami ry’ubutasi rya CMI.
Iki gikorwa cyo kwambura amafaranga abasilikare ba FARDC cyabaye kuwa 22 Gashyantare 2020, FDLR ikaba yarafashijwe n’amakuru yatanzwe na bamwe mu ba ofisiye bakuru ba FARDC ushyirwa mu majwi ni uwitwa Col Zayire ukuriye ingabo zirwanira mu gace ka Rutshuro, mu bandi ba ofisiye bavugwamo harimo uwitwa Lt.Col Clement.
Col Ruhinda amazina ye y’ukuri yitwa Ruvugayimikore avuka mu cyahoze ari Komine Karago, Perefegitura Gisenyi, ubu ni mu Ntara y’uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu,mu mutwe w’abarwanyi ba FDLR niwe ugwa mu ntege Gen Byiringiro Victor ku mutungo mwinshi akesha ubusahuzi muri Rd Congo.
Mwizerwa Ally