Mu minsi ishize,hasohotse itangazo rivuga ko ari imyanzuro y’inama y’iminsi ibiri ku yabaye ku matariki ya 23-24 Gicurasi 2020 yahuje amashyaka 32 arwanya Leta y’u Rwanda na sosiyete sivile ,inama bavugaga ko igamije guhuriza hamwe ingufu zo kurwanya Leta y’u Rwanda.
Ku mugereka w’iri tangazo,hari urutonde rw’abitabiriye iyo nama ndetse n’imikono yabo nk’abemeye ibyayivugiwemo n’imyanzuro yafashwe.
Nyamara benshi muri aba bavuga ko imyanzuro yatangajwe batayemera.
Bamwe mu bo amazina yabo agaragara kuri uru rutonde bateye utwatsi iri tangazo bavuga batazi iby’iyo myanzuro ndetse ko batanemera uwo mugambi.
Umwe muri bo, unagaragara ku rutonde rw’abitabiriye iyi nama ni Richard Kayumba uhagarariye umuryango NSDADO ( Norway sub Africa development organization) nawo uvuga ko ukorera mu nyungu z’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Richard Kayumba avuga aba bakoresheje izina rye mu nyungu zo kugaragaraza ko bashyigikiwe kandi atari ko biri.
Aganira na Inyenyeri news,Richard Kayumba yagize ati:” Ubumenyi n’uburambe mfite muri politiki yu Rwanda binyereka ibyo bamwe batabashije kubona muri iyo nama. Inama yo kuwa 23 na 24 Gicurasi ntiyatumiwe kugira ngo tuganire ahubwo yatumiwe kugira ngo haboneke sinyatire zacu,bazikoreshe mu byo twe tutazi.”
Richard Kayumba akomeza Avuga ko yasohowe mu nama itarangiye kubera ko yaratangiye guhata ibibazo badashaka abari bayiteguye.
Yagize ati:” nifuje kubabaza nti, ibyo bemeranyije ku nyungu economic na politiki urabizi? Bimariye iki cyangwa bifite ingaruka ki kuri rubanda rw’abanyarwanda mu Rwanda? Kuba narabajije impamvu twemeza ibyo tutavuze bigatuma nkurwa mu nama itarangiye ntibibereka ibyo muhishwe ko hari nibyo mutemerewe kubaza? None demokarasi idatangiriye kubapfa ubusa izatangirira mubapfa ibintu?.”
Kayumba Richard yanongeyeho ko abakorera politiki hanze yu Rwanda bagomba kwirinda gukurikira butama kuberako benshi babeshwa inyungu zishingiye k’ubukungu na politiki ari ko bikarangira bose bari kwicuza kuko ibyo bita inama n’imyanzuro bijya gukoreshwa mu nyungu z’ababiteguye,bigakoreshwa byahinduriwe umwimerere.
Akomeza avuga ko byose ari amacenga RNC iri gukoresha muri opozisiyo kugirango igere kubutegetsi yihishe inyuma y’ayandi mashaka cyane cye ko ikirwana no kuba yariswe umutwe witerabwoba ikaba isigaye ku cyuka gusa.
Kayumba RICHARD asoza avuga ko yitandukanyije k’umugaragaro n’amacenga ya bamwe mu bantu bari muri opozisiyo kuko ariyo akomeje gucura ubugambanyi n’ubujura muri opozisiyo nyarwanda .
HATEGEKIMANA Claude