Colonel Michel Makanika wahoze mu gisirikare cya FARDC, nyuma bikaza kuvugwa ko yatorotse igisirikare , yatangaje ko yatangije intambara yo guhangana na Mai Mai y’Abafurelo,n’abanyendu n’indi mitwe ikunda kwibasira abanyamurenge mu rwego rwo kwirwanaho.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Col Makanika yatangaje ko amaze iminsi arwana na Mai Mai y’abafulero Bishambuke ndetse ubu akaba ageze mu karere ka Kamombo , yagize ati:” ubu ngeze mu karere ka Kamombo ndwana na Mai Mai zose,turarwanira uburenganzira bwacu bwo kubaho ,bacuze umugambi wo kudutsemba no kutumaraho.
Col Makanika yanongeyeho ko aba Mai Mai bamaze igihe bagaba ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakabatwikira amazu, inka zigasahurwa abandi bakicwa urwagashinyaguro bikaba byaratumye bahinduka impunzi kuko Mai Mai y’Abafulero n’Abanyendu yacuze umugambi wo kubarandura iwabo, bityo akaba yahisemo gufata intwaro kugirango birwaneho.
Col Makanika yavuze ko ntaho ahuriye n’undi mutwe w’abanyamulenge witwa Gumino ngo kuko Gumino isanzwe ifite abayobozi bayo ndetse anahakana ko nta mutwe w’inyeshyamba yatangije ko abo bafatanyije urugamba ari abaturage b’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagenda bava hirya no hino ndetse banacitse kw’icumu rya Mai Mai . yagize ati:” ntago mfatanyije n’umutwe wa Gumino kandi nta n’umutwe w’inyeshyamba natangije , njyewe ndi kumwe n’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge baturuka hirya no hino n’abandi bacitse kw’icumu ry’abafulero kugirango duharanire uburenganzira bwacu, kuko dufite uburenganzira bwo kubaho.”
Col Makanika ashinja Leta ya Congo kutagira icyo ikora ngo itabare abanyamulenge ahubwo igakomeza kureberera abaturage b’abanyamulenge bicwa bakanasahurwa ibyabo n’abandi bantu bo mu bundi bwoko, akomeza avuga ko bitangaje kubona ingabo za leta ziri muri kariya karere zirinda abaturage bo mu bwoko bumwe abandi ntizibiteho ahubwo bakicwa barebera ndetse ko ntako batagize ngo babimenyesha leta ya Congo ariko ntibyagira icyo bitanga ari nayo ntandaro yatumye afata intwaro.
Umuvugizi w’ingabo za congo muri Kivu y’amajyepfo Capt Didier Kasereka aheruka gutangaza ko Colonel Makanika agamije gushiraho umutwe ugamije kurwanya ingabo za Leta bishingiye ku moko mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.
Gusa Col Makanika we avugako ibyavuzwe n’uyu muvugizi w’ingabo za Congo ari ukunanirwa kuvuga no gusobanura imiterere y’ikibazo kuko intambara barwana ari iyo kurengera abanyamulenge bamaze igihe bibasiwe n’abandi baturage bo mu yandi moko , Col Makanika ariko yanongeyeho ko kuri ubu babaye bahagaritse intambara ngo kuberako babashije gusubiza aba Mai Mai inyuma.
Kuri telephone ubwo yavuganaga n’Umunyamakuru wacu uri Isange Umuyobozi w’ubwoko bw’Abafurero yadutangarije ko abaturage bamaze kugwa muri iyi mirwano barenga 32,ariko Col Makanika we avuga ko atari abasivili ahubwo ari abarwanyi baguye mu mirwano.
Hategekimana Claude