Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora wo mu kagari ka Gakoro ho mu murenge wa Gacaca witwa Uwiringiyimana w’imyaka 27 wari waraye atemye uwitwa Mutuyimana w’imyaka 35 bikamuviramo urupfu mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020 amaze gufatwa n’inzego z’umutekano bikekwa ko yashakaga gutorokera mu gihugu cya Uganda.
Abayobozi baganiriye na rwandatribune.com batangaje ko Uwilingiyimana yatawe muri yombi afatiwe ku mupaka uhuza igihugu cya Uganda n’u Rwanda.
Umuyobozi w’umurenge wa Gacaca Habinshuti Anaclet yavuze ko mu gitondo cy’uyu munsi Uwiringiyimana afatiwe ku mupaka wa Cyanika agahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine nawe yemeje ko yafatiwe ku mupaka wa Cyanika ariko ntiyemeza niba yashakaga gutorokera mu gihugu cya Uganda,ngo bagiye kubikurikirana.
Nuwumuremyi yongeyeho ko Uwilingiyimana afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza.
Hashize iminsi itatu Uwiringiyimana ashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutema umugore we ubu urimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeli.
Ku munsi w’ejo yongeye kugaragara nyuma yo gutema mugenzi we bakoranaga ku rwego rw’umutekano rw’akagari babarizwagamo na bwo ahita aburirwa irengero.
Nyuma y’aha abaturanyi bavuga ko Uwiringiyimana yahise avuga ko azakurikizaho gutema umukuru w’umudugudu.
Abaturage bari bahangayikishijwe no kuba Uwiringiyimana atarafatwa.Abaganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko batasinziraga kubwo kwikanga ko yagaruka nabo akabagirira nabi.
Uwihirwe Venansiya yagize ati: “Akimara kwica Mutuyimana agatoroka ntitwaryamye.Twumvaga ko natwe azaza akatwica,n’ubwo yavuze ko azakurikizaho mudugudu nyuma y’umugore we wamurokotse ariko urabona ko yakurikijeho Mutuyimana.byaduteraga ikibazo ko aje yahitana uwo ahuye nawe wese.”
Gasore Emmanuel nawe yagize ati:”Cyari ikibazo ku baturage twese.kumva umuntu ugambira kwica yihishe aho tutazi bitera ihungabana.twishimye cyane kuba yafashwe byibuze turaryama dusinzire kuko turaba tuzi aho ari.”
Aba baturage bavuga ko bishimiye itabwa muri yombi rya Uwiringiyimana kuko kuba yari yaburiwe irengero byabahungabanyaga.bavuga ko bashimira inzego z’umutekano zazindukiye mu mudugudu wabo ndetse n’ahandi zimushakisha,kuri bo ngo byatumye biruhutsa.
UWIMANA Joseline