Abayobozi b’impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe batangaje ku mugaragaro ko bitandukanyije n’ishyaka ryari risanzwe rifatanyije na bo ariryo CNRD Ubwiyunge riyobowe na Gen. Wilson Irategeka
Mu itangazo bashyize ahagaragara kuya 11 kamena 2020 , MRCD ivuga ko itakomeza gukorera mu buryo bufifitse butagendera ku masezerano bafitanye.
Perezida w’impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe ariwe Paul Rusesabagina na vice Perezida waryo bwana Twagiramungu Faustin bavuga ko ibyo CNRD Ubwiyunge iri gukora bihabanye cyane n’ibintu bitanu bigize umusingi w’amasezerano bemeranyije ndetse bakanayashiraho umukono bityo ko babona ubwayo yarikuye muri MRCD Ubumwe.
Indi ngingo ivugwa muri iri tangazo nk’impamvu itumye MRCD Ubumwe yitandukanya na CNRD Ubwiyunge ngo ni uko yanze ko hatumizwa inama yari iteganyijwe kuwa 10 Kamena 2020 Kandi bari bayumvikanyeho mbere.
Iyi nama yari igamije gufata ibyemezo byihutirwa mu nyungu za MRCD Ubumwe.
Abayobozi ba MRCD Ubumwe banongeyeho ko kubera izo mpamvu zose amashyaka nka PDR Ihumure, RRM, na RDI Rwanda nziza yitandukanyije n’ishyaka CNRD Ubwiyunge.
Basabye CNRD kutazongera gukoresha izina, ibirango ntego, n’imiyoboro y’itangazamakuru ya MRCD Ubumwe Kandi ko ibikorwa bya CNRD Ubwiyunge byose bitagomba kwitirirwa impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe nk’uko byari bisanzwe.
Abakurikiranira hafi politiki y’abarwanya ubutegetsi bw’urwanda bavuga ko bigoranye cyane kugirango aya mashyaka abashe kwishyira hamwe dore ko yakunze kurangwa n’ivangura rishingiye ku moko n’uturere ,kutumvikana mu ikoreshwa ry’imisanzu y’abanyamuryango no kuyikoresha mu nyungu za bo bwite ndetse no kutubahiriza amahame,amasezerano n’icyerekezo biba byarashyizweho ishyaka rigishingwa.
Gusandara kwa MRCD UBUMWE bije bikurikira icikamo ibice rya RNC
Mu 2016 imiyoborere ya RNC yaranzwe no guhangana gukomeye hagati ya Kayumba Nyamwasa wari umuyobozi na Dr Theogene Rudasingwa wari umwe muri batanu bari bagize komite nyobozi.Rudasingwa yashinjaga Kayumba ubwibone no kutajya inama n’izindi nzego mu miyoborere y’ishyaka.
Rudasingwa yashinjaga Kayumba kurema agatsiko k’abasirikare bahoze muri RDF kahawe kuyobora RNC n’ubwo hariho ubundi buyobozi bw’iganjemo abasivili bwari busanzwe bushigikiwe na Rudasingwa bwageragezaga kukambura agaciro, Rudasingwa akavuga ko Kayumba yaremye ishyaka mu rindi.
Ibi Kayumba Nyamwasa yabiterwaga n’ubwoba bwo gukeka ko Rusasingwa ashobora kumuhirika ku buyobozi bw’ishyaka bitewe n’uko ariwe besnhi mu bayobozi n’abayoboke biyumvagamo kubwo kumubona nk’umunyakuri ushyira mu bikorwa ibyo yemeye.
Igikundiro cya benshi mu bayoboke ba RNC kuri Rudasingwa cyatumye Kayumba avuga ko Rudasingwa yashinze agatsiko agamije kumuvana mu buyobozi.Aha yavuze kenshi ko Rudasingwa amusuzugura bigamije gusenya ishyaka.
Ku italiki ya 26 Nyakanga 2016 Kayumbaabinyujije mu itangazamakuru yatangaje kumugaragaro ko Rudasingwa ashaka gusenya ihuriro biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko.Kayumba yavuze ko atagishoboye kumwihanganira.
Kuva ubwo,Rudasingwa yahise ashinga irye shyaka aryita New RNC.babiri mu bo bari kumwe muri komite yari igizwe n’abantu batanu muri RNC ya Kayumba baramukurikira ndetse n’abandi bari munzego zinyuranye z’ubuyobozi bukuru.
Gerard gahima, Joseph Ngarambe, Jonathan Musonera n’abandi benshi mu bayoboke basanzwe bahise bayoboka Theogene Rudasingwa.
Tariki ya 28 ukwakira 2017 abandi barimo Noble Marara ,Callixte Sankara, Andrew Kazigaba ,Camil Nkurunziza ,Abega twihangane Pacifique n’abandi ,nabo bahise bitandukanya na RNC ya Kayumba bamushinja kwishira hejuru no kubategekesha igitugu maze bashinga RRM nayo ubu isa niyasenyutse kuva Noble Marara yayirukanwamo na Sankara wari uyikuriye agafatwa ubu akaba afunzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nabwo Kayumba Nyamwasa yatakaje andi maboko.Ibura rya Ben Rutabana ryatumye abandi batari bake biyomora kuri RNC kuko abayoboke benshi bemeje ko yagambaniwe na Kayumba Nyamwasa.
Aha abo mu muryango wa Rutabana barimo Tabita Gwiza n’abandi mu bari bagize komite ya RNC mu kiswe intara ya Canada birukanywe muri RNC abandi barasezera kubera kotsa igitutu Kayumba bamubaza aho yashize Rutabana.
Uyu mwuka mubi watumye Jean Paul Turayishimiye wari umuvugizi wa RNC nawe yitandukanya nayo, bukeye kabiri Lea Karegeye wari inkingi ya mwamba na we aba areguye maze bias nko kubohora benshi mu banyamuryango.
Aba banyamuryango basanzwe bavuga ko babaohowe n’amabanga yashizwe hanze mu nyandiko n’ibiganiro byatangajwe cyane cyane na bashiki ba Rutabana berekana uruhare rwa Kayumba mu ibura rya Rutabana,imiyoborere ye mibi itita ku ntego z’ishyaka ndetse n’ikoreshwa nabi ry’imisanzu batanga.
MRCD UBUMWE mu ncamake
Impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe yashinzwe mu kwezi kwa kamena 2019 ikaba yari igizwe n’amashyaka ane ariyo CNRD Ubwiyunge iyobowe na Gen Wilson Irategeka nawe wari umaze igihe gito yiyomoye kuri FDRL Foca, PDR Imanzi ya Paul Rusesabagina ,RDI Rwanda nziza ya Twagiramungu Faustin na RRM yashinzwe na Nsabimana Callixte Sankara ubu uri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda .
Impuzamashyaka MRCD Ubumwe yashinzwe igamije kurwanya leta y’u Rwanda hifashishijwe umututi w’imbunda.
Kugira ngo ibyo bigerweho,MRCD yashinze umutwe witwara gisirikare wa FLN,Nsabimana Cllixte uzwi nka Sankara awubera umuvugizi.
Amasezerano ya MRCD Ubumwe igishingwa yavugaga ko amashyaka nka RDI Rwanda nziza na PDR Ihumure bashinzwe ibikorwa bya sipolomasi, CNRD Ubwiyunge na RRM bakayobora ubuyobozi bukuru n’ubuvugizi mu bya gisirikare.
Bagerageje kwerekeza umututi w’imbunda ku Rwanda
Mu mwaka wa 2019 FLN yagabye ibitero mu murenge wa Nyabimata,mu karere ka Nyaruguru ho mu majyepfo y’u Rwanda iturutse mu gihugu cy’uburundi isesereye mu ishyamba rya Nyungwe.
Iki gitero cyahitanye abaturage,abandi barakomereka,FLN iwtika imodoka inasahura imitungo y’abaturage FLN. Uwari umuvugizi wayo Sankara y’umvikanye yigamba ibyo bitero avuga ko yari kumwe n’ingabo ze ku rugamba,nyuma yo gufatirwa mu birwa bya Comore yeyemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi mu rubanza.
Ku mwanya w’ubuvugizi,Sankara yasimbuwe na Herman nawe wafatiwe muri Congo-Kinshasa igihe gito nyuma ya Sankara nawe yoherezwa mu Rwanda.
Ibi bisa n’ibyaciye integer ishyaka RRM kuko ritakigaragara mu bikorwa binyuranye nka mbere y’ifatwa rya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.
HATEGEKIMANA Claude