George Stinney niwe muntu muto wakatiwe igihano cy’urupfu mu mateka ya vuba ya Leta z’unze ubumwe z’Amerika hakoreshejwe intebe y’amashanyarazi nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kwica abana b’abakobwa babiri b’abazungu mu umwaka w’ 1944.Imyaka 70 nyuma y’aha,abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abarwanya ivangura rishingiye ku ruhu batangaje ko Stinney yahawe ubutabera bubogamye.
Mu kwezi kwa Werurwe 1944 nibwo abana b’abakobwa babiri Betty June w’imyaka 11 na Mary Emma Thames w’imyaka 7 basanzwe bishwe mu gice kibamo abirabura mu mujyi wa Alcolu muri leta ya South Carolina, agace karangwagamo ivanguramoko rikomeye maze iperereza ryemeza ko ari George Stanney wabishe kuko we na mushiki we ngo bari bavuganye n’abo bana b’abazungu mbere gato y’uko bicwa.
Inteko y’abacamanza b’abazungu gusa niyo yaburanishije Stinney.Aba bacamanza bavuze ko babajije Stinney akemera ko ariwe wishe abo bana b’abakobwa akoresheje umutarimba (fer à béton).
Muri iri buranishwa nta mubyeyi cyangwa umunyamategeko wari kumwe na Stinney.Inyandikomvugo zigaragaza ko yemeye icyaha nazo ntizigeze zigaragazwa,ibintu abaharanira uburenganzira bwa muntu bafata nk’ibihimbano bigamije akarengane.
Amezi atatu nyuma y’aho,yahamijwe icyaha cyo kwica cyo mu rwego rwa mbere urukiko rwanga kumva ubujurire bwe maze akatirwa urwo gupfa. George Stinney yishwe ku itariki ya 16 Kamena 1944. (theseedpharm.com)
Kubera ikigero cye,ntiyabashije gukwirwa mu ntebe y’amashanyarazi yicirwamo abakatiwe igihano cy’urupfu.
Ibitangazamakuru muri icyo gihe byanditse ko Stinney w’imyaka 14 yapimaga ibiro 43 n’uburebure bwa 1,54m,ibyuma by’iyo ntebe bifata amaguru ntibyamugeragaho.
BBC yanditse ko yicajwe ku gitabo kugira ngo abashe gusa n’ukwiriwe muri iyi ntebe yo kumwica, yicwa ari ku wa gatanu amaze kwemererwa kubonana n’ababyeyi be inshuro imwe gusa kuva yafatwa.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abarwanya ivanguramoko rishingiye ku ruhu, ntibahwemye kuvuga ko George Stinney yarenganyijwe, kandi yahawe urubanza rubogamye.
Mu 2014, imyaka 70 nyuma y’uko yishwe, umucamanza muri Amerika yanzuye ko uyu mwana yishwe mu buryo bw’akarengane k’ubucamanza.
Abashyigikiye icyo cyemezo bavuze ko urupfu rwe ari ikimenyetso cy’ivanguramoko n’ubwicanyi bikorerwa abirabura muri Amerika, bikihavugwa n’ubu.
Umucamanza yavuze ko Stinney yimwe uburenganzira agenerwa n’itegeko nshinga mu kuburana. Ko nta bimenyetso bigaragara abacamanza bashingiyeho bamuhamya icyaha.
George Stinney ni we muntu muto wishwe akatiwe urwo gupfa n’ubutabera bwa Amerika mu myaka irenga 100 ishize.
Nyuma yo kwicwa, umuryango we nawo wahuye n’ingaruka kuko wanyazwe ibyawo, se yirukanwa mu mirimo yakoraga, biba ngombwa ko bimuka aho babaga nk’abahunze.
Mu nkubiri y’imyigaragambyo yadutse ubu muri Amerika kubera iyicwa riheruka ry’abirabura bikozwe n’abapolisi b’abazungu, izina rya George Stinney ryongeye kugaruka nk’ikimenyetso kuri bamwe bavuga ko ibi atari bishya.
MWIZERWA Ally