Inama y’abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa kabiri, tariki ya 16 Kamena yabereye muri Village Urugwiro yasabye abanyamadini gukomeza kwitwararika byimazeyo ku ngamba zo kwirinda ikwirakira rya Covid19 mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere.
Itangazo ryashyize ahagaragara ibyemezo by’iyi nama idasanzwe y’abaminisitiri rivuga ko gufungura ibikorwa rusange by’insengero bizashingirwa ku bizashingira ku bizava mu isesengura rizakorwa n’inzego z’ubuzima ku makuru arebana n’icyorezo cya Covid19.
Ibikorwa rusange by’amadini n’amatorero byahagaritswe kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo habonekaga umuntu wa mbere wanduye Coronavirusi mu Rwanda.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bagerageje gukomeza ibikorwa byo gutanga inyigisho bifashishije radio na televiziyo ariko nyuma y’igihe bito bumvikana bavuga ko bihenze,birenze ubushobozi bwabo na cyane ko amaturo nk’umusaznu waturukaga mu bayoboke wasaga n’uwahagaze kubera ko bari batagiterana mu nsengero.
Abagerageje gusaruza ayo maturo bifashishsije ikoranabuhanga nabo banenzwe n’abatari bake,bavuga ko ari ibisa no kubatwa no gutungwa n’abayoboke babo,bagasaba abashumba babikora kubireka kuko n’abayoboke nabo batorohewe n’ingaruka za Covid19 zahungabanyije ubukungu bwa benshi kubera ihagarikwa ry’imirimo imwe n’imwe.
Inama idasanze y’abaminisitiri yemeje kandi imihango yo gushyingira mu nsengero, ikitabirwa n’abantu batarenze 30.Biteganyijwe ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
Imihango y’idini yo guherekeza no gusezera ku wapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.Imihango yo gushyingura na yo igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30.
Ibi byemezo bizongera kuganirwaho n’inama y’abaminisitiri iteganyijwe guterana mu minsi 15 iri imbere.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarwayi ba Covid19 636,abamazekuyikira ni 338.Iki cyorezo kandi kimaze guhitana abantu 2 mu Rwanda.
UMUKOBWA Aisha