Bamwe mu baturage baturiye imbago z’ahacukurwa kariyeri, mu murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, baravuga ko ibikorwa byo gucukura biri kubangiriza inzu n’ubuzima bwabo.Imiryango igera kuri 50 ni yo imaze kwimurwa iguraniwe n’iyi kampani indi ine irasigara.
Abatarimurwa bavuga ko bamaze umwaka bafite iki ikibazo kandi ko kampani yitwa carrière de mille collines ituritsa intambi icukura kariyeri irimo kugikemura mu buryo bubogamye.
Umwe muri bo twaganiriye ati:”Batubariye mu kwa munani k’umwaka washize, barangije bimura umuntu umwe utuye mu marembo yanjye ngo ni uko ariwe ugira amahane, abandi twese baradusiga. Njyewe icyifuzo nifuza ni uko banyimura kuko ndi mu mbibi zabo za kampani neza ndi mu marembo,bidutera indwara kuko n’uwo nguwo baramwimuye umwana wabo yararwaye ibihaha”.
Bakunda shyaka William, umwe mu banyamigabane ba kampani ishyirwa mu majwi n’abaturage, avuga ko abaturage bari mu mbago z’ahacukurwa kariyeri hari abimuwe abandi bagaragaza icyo kibazo nabo bari gukorana n’inzego zibanze ngo babimure.
Yagize ati:”Turimo kuvugana na bo twifatanyije n’inzego zibishinzwe kugira ngo turebe ukuntu twabimura, natwe tufite inyungu mu kwimura abo bantu uko tubishoboye. Nk’ubu ngubu tugurishije tubonye amafaranga kugira ngo tubimure byadufasha ibiciro ntabwo biba byoroshye uko tugenda ducuruza niko tugenda dushora muri abo bantu, kugira ngo tubashe kubana neza n’abaturanyi babashe kutwiyumvamo niza nyungu zacu”.
Kuri iki kibazo cy’aba baturage Francis Gatare Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na peteroli avuga ko bari kuvugana n’iyi kampani kugira ngo iyi miryango ine ifite iki kibazo gikemuke.
Ati:” Hari abandi imiryango nk’itatu bakivugana nayo kugira ngo bashobore kubimura cyangwa se babahe ingurane ikwiye, ibyo byose ni ibibazo tugomba gukomeza gufatanya gukemura ariko ntabwo ari ibibazo biremeye ku buryo byabangamira ibi bikorwa ngo bibihagarike”.
Kugeza ubu imiryango 49 niyo yimuwe ahacukurwa kariyeri mu murenge wa Jabana. Itegeko rivuga ko abantu bagomba kwimurwa ahacukurwa kariyeri n’amabuye y’agaciro, bagomba kuba bari mu ntera iri hagati ya metero 300 na 600 uvuye aho ibikorwa byo gucura biri gukorerwa.
NKURUNZIZA Pacifique