Muri raporo yayo yasohotse ku wa kabiri, tariki ya 16 Kamena 2020, yiswe “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nta kirimo gukorwa! Nta butabera bw’abahohotewe n’ubuyobozi bw’igitugu gikabije mu mwaka wa 2015-2018 ” Amnesty International igira iti: “perezida wa DRC Felix Tshisekedi yanze gusohoza isezerano yatanze mu irahira rye ryo ubwo yavugaga ko azagendera ku mategeko, azarwanya kudahana kandi ko azimika ubutabera, bituma imiryango amagana y’abiciwe ababo mu gihe cya mbere y’amatora biheba.”
Radio Okapi yatangaje ko uyu muryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu wagarutse ku gisubizo perezida Tshisekedi yatanze nyuma y’amezi icyenda atowe ubwo yabazwaga ku guha ubutabera iyi miryango maze asubiza ko ‘adashishikajwe no gusubira mu byashize’.
Amnesty international ivuga ko ibabajwe no kuba nta gikorwa ku iperereza ku rupfu rw’abantu babarirwa muri 320 bishwe mu myigaragambyo yabaye hagati ya 2015 na 2018.
Umwe mu bayobozi mu biro by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bya Amnesty International Deprose Muchena yagize ati: “Perezida Félix Tshisekedi na guverinoma ye bagomba kumenya akababaro katewe n’abahohotewe n’imiryango yabo kandi bakiyemeza k’umugaragaro gukurikirana abakoze ibyo bikorwa neza kandi bidatinze.”.
Muri iyi raporo, Amnesty International igaragaza ibibazo 115 yakuye mu biganiro yagiranye n’abarokotse izi mvururu ndetse n’imiryango y’ababriye ababo muri yo.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta wavuze ko benshi muri bo, bagaragaje ko bababajwe no kuba abayobozi badafite ingamba zo gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho icyaha.
Deprose yongeyeho ati: “Imiryango myinshi yavuze ko kudakora iperereza ku birego byatanzwe byababujije kubona ubutabera. Abandi bavuze ko batinya kujya mu rukiko kubera gutinya guhanwa no kwikomwa n’ubuyobozi buriho. Bamwe muri bo babona ubutabera ari ikintu cyagenewe abakire gusa.”
Uyu muryango uvuga ko Perezida Félix Tshisekedi agomba kumenya akababaro k’abahohotewe kandi agaca ukubiri n’icyiswe ‘ubudahangarwa’ bwakomeje kubangamira ubutabera mu bihe byashize kugira ngo ubutabera bukorwe.
MWIZERWA Ally