Bamwe mu bafite ubumuga mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bafite ikibazo cy’uko ahantu hahurira abantu benshi hubatswe aho gukarabira intoki mu kwirinda ikirakwira rya Covid-19, hari bamwe batahashyikira, baravuga ko hashyirwaho ahantu horohereza ibyiciro by’abantu bose.
Mu bice bitandukanye bitegerwamo imodoka bya Nyabugogo, Remera na Kimironko, ni hamwe mu hantu hubatswe aho gukarabira intoki nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, gusa imiterere y’aho gukarabira ntiyorohereza abafite ubumuga butandukanye nkuko bamwe muri babivuga.
Umwe waganiye na Rwandatribune.com akorera muri gare ya Nyabugogo ashakisha abakiriliya baje kuvunjisha amafaranga, afite ubumuga bw’ubugufi, avuga ko yabasabye gufasha abafite ubumuga n’abana ariko ntibabikora.
Yagize ati:”Narabwiye ngo bashake ukuntu bagira ahandi hantu umutu yakarabira, n’abana urabona ko bigorana hari benshi batabasha kuhashyikira ngo babashe gukaraba neza .Abana biragiranye n’abafite ubumuga biragiranye urabona ko bubakiye abantu bakuru gusa ubuvugizi burakenewe”.
Undi waganiye na rwandatribune.com agendera mu igare ry’abafite ubumuga bw’ingingo, na we avuga ko hari igice kirengagijwe ubwo bubakaga iyo migezi.
Ati:” Buriya bari bakwiye kubaka bagatekereza no kubafite ubumuga, kubera ko hari abo bigora gukaraba natwe turimo turasaba ko rero hashyirwaho ahantu ho gukarabira hatworoheye”.
Safari William Umukozi mu Muryango ushinzwe Kurengera Abafite Ubumuga NUDOR, avuga ko icyo kibazo batari barakibonye ariko hari ikigiye gukorwa.
Yagize ati:”Abagiye kubyubaka bagakwiye kureba ese robine zizagerwaho n’abantubose? Ariko numva ko hagakwiye kuba hari umuntu uri hafi aho ubibafashamo, iyo twabonye ikibazo giteye gutyo tureba uwabikoze uwubatse ibyo bintu cyangwa urwego rwabishirishijeho tukamubwira tuti ariko nimba ibintu ari ibya rusange hari abantu batari kubigeraho ku buryo bworoshye tukabereka n’ingero hanyuma bakabikosora”.
Madame Nyirarukundo Ignatienne ni umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, kuri iki kibazo avuga ko mu kubaka aho gukarabira habayeho uburangare, ariko mu gihe iki kibazo abaturage bagaragaza kitarakemurwa hazaba hashatswe ikindi gisubizo.
Ati:”Ababa bari aho gufasha abantu nibo bakwiye gukeburwa no gukemangwa, ariko iyo ntawabitekereje umuntu akumva ko yashyize robine hariya ikibazo yakirangije ntihagire n’uwongera kumubaza ahubwo aho niho haba hari ikibazo gikomeye, abantu bashyira mu bikorwa ubwo buryo buba bwashyizweho. Aho rero niba ari uko bimeze birabikorwaho mu buryo bwihuza nta kibazo kitabonera igisubizo”.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19, Reta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agenga isuku by’umwihariko ahahurira abantu benshi, hubatswe imigezi bakarabiraho ndetse hongerwa n’ ahantu hacururizwa imiti y’isuku.
NKURUNZIZA Pacifique