Bamwe mu baturage batega imodoka ziwi nka twegerane, baravuga ko babangamiwe
n’abashoferi babishyuza amafaranga arenze ayagenwe ku rugendo, mu gihe bishyuye
bakoresheje ikoranabuhanga.
Rwandatribune.com yaganiriye na bamwe mu baturage batega imodoka ziva ku Gaseke mu murenge wa
Mutete mu karere ka Gicumbi berekeza mu Mujyi wa Kigali.
Munyankindi Emmanuel, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 55 avuga ko yasabye kwishyura umushoferi akoresheje telefone akamusaba ko yarenzaho ayo kubikuza.
Yagize ati:”Urabona ukuntu badushishikariza kwishyura dukoresheje ikoranabuhanga, nagiye
mu modoka nta mafaranga mfite ku ruhande uretse ayo kuri telephone, mbasabye nimero ngo
mbishyure bahita bambwira ngo niba ngiye kwishyura nkoresheje mobile money ndongeraho ni
ayo kubikuza. urumva se ako atari akarengane?”.
Naho Musabyimana Claudine, avuga ko utatega imodoka udafite amafaranga ya mu ntoki.
Ati:” Umva njye rwose ziriya modoka turazimenyereye, nta na rimwe wabishyura amafaranga kuri telephone udashyizeho ayo kubikuza ngo babyemere mbese ubona bigoye”.
Umwe mu bashoferi utifuje ko amazina ye tuyatangaza, yabwiye Rwandatribune.com ko iyo bagiye kwishyura ba nyiri modoka bibasaba kubaha amafaranga cash bityo bakaba batifuza guhomba.
Yagize ati:”Umukire (nyiri modoka) icyo aba ashaka ni amafaranga cash, ubwo rero ugiye mu byo kwakira amafaranga kuri telefone ntayo kubikuza ariho wahomba”.
Antony Kuramba ushinzwe ibya transport mu Kigo Ngenzuramikorere RURA, avuga ko nta mpamvu n’imwe umuturage akwiye kwishyura amafaranga arenze ayateganijwe, ngo kuko n’ibihe abantu barimo bisaba gukoresha ikoranabuhanga gusa.
Yagize ati:”Iyo umuntu yishyuye amafaranga y’urugendo nta yandi arenzaho, kuko ntabwo twemerewe kujya kubikuza iyo ubikuje nibwo baguca arengaho ariko ubu ngu ngubu ukuntu turimo gukora, twese nI uko niba ufite amafaranga kuri mobile money ushobora guhaha ushobora kugura icyo ushaka utiriwe uyabikuza. Rero ushaka kubikuza icya mbere si byiza ariko na none ayo bazamukata kuko yabikuje ajye yiyishyurira ku giti cye ariko umugenzi atange amafaranga y’urugendo ye kurenzaho kuko kubikuza ntabwo ari ngombwa”.
Kuva icyorezo cya Covid19 cyagera mu Rwanda, abaturage barashishikarizwa kwishyura ibicuruzwa bakoresheje ikoranabuhanga. Kuba hari abaturage bakinanizwa mu gihe bashaka kwishyura, ni ibisaba imbaraga inzego zibishinzwe kugenzura imikorere y’abanyuranya n’amabwiriza yashyizweho.
NKURUNZIZA Pacifique