Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza rwatesheje agaciro ikirego cy’uwari Gitifu w’umurenge wa Cyuve n’uwari uw’akagari ka Kabeza ndetse n’abaso babiri bari barezemo RIB,Polisi na Parike,bavuga ko babafunze binyuranyije n’amategeko.
Abatsinzwe babanje gukurikiranywaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage nyuma bararekurwa ariko bahita bongera gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa batararenga umutaru.
Bahise batanga ikirego barega RIB, Polisi n’ubushinjacyaha ko babafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2020 urukiko rwisumbuye rwa Muhoza rwasanze ibyo baregera nta shingiro bifite.
Ni urubanza rwatangi ku isaha y’isacyenda ishyira isakumi,umucamanza yatangiye asoma ubwiregure bw’impande zombi aho abarega bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko bashingiye ku ngingo zitegenywa n’itegeko.
Abarega bavuze ko bahawe icyemezo ko bafunguwe by’agateganyo ariko ntibyubahirizwe kuko bahise bongera bagafungwa kandi itegeko rivuga ko icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhoza kitashyizwe mu bikorwa.
Ibi babishibgira ku kuba itegeko rivuga ko ntawemerewe kuvuguruza urukiko keretse urukiko rwisumbuye kurushaho cyangwa se bakongera gufungirwa ikindi cyaha kidafitanye isano na cyakindi bakoze, kuribo rero ngo basanga icyaha bakwekwaho cya ruswa bivugwa ko bayihaye ise w’uwakubiswe akayanga nta shingiro bifite.
Abatsinzwe basanga nta cyaha bakoze cyari gutuma bahita bafatwa icyemezo cy’urukiko kitarashyirwa mubikorwa bityo akaba ariho bahera bavuga ko ifungwa ryabo ritubahirije amategeko.
Kuruhande rw’abarengwa, bari hagarariwe n’ubushinjacyaha bo bavuga ko ibirego byabo ntashingiro bifite kuko ibyaha bya ruswa bafungiwe bitandukanye n’ibyo gukubita no gukomeretsa bari bafungiwe bwa mbere.Ibyo ngo ni ukwirengangiza kuko bafatwa bamenyeshejwe ibyaha bya ruswa bakurikiranyweho.
Kukijyane n’uko ruswa Sebashotsi na bagenzi be bashinjwa bavuga ko ntabimenyetso biyibahamya,ubushinjacyaha bwavuze ko bigikusanywa kandi ko buzabigaragaza igihe nyacyo nikigera.
Ku ngingo y’uko umushinjacyaha wabarekuye ari nawe watanze impapuro zongera kubata muri yombi,ibintu Sebashotsi na bagenzi be basobanuye nk’ikimenyetso cyo kwimwa ubutabera,ubushinjacyaha buvuga ko nta kosa ririmo kuko nta tegeko ribimubuza kuba yatanga impapuro zita muri yombi abarekuwe bongeye kugaragarwaho icyaha kuko biri mu bubasha ahabwa n’amategeko.
Urukiko rwanzuye ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul ndetse, Abiyingoma Nsanzumuhire slyvan, Nsabimana Anacle ndetse na Nsabimana Leonard bakomeza gufungwa nk’uko itegeko ribiteganya.
UWIMANA Joseline