Ku nshuro ya kabiri, Inama y’ikiswe “Rwanda Bridge Builders” yabaye ku matariki ya 22 na 23 Kanama uyu mwaka, igizwe n’imiryango yiyita ko idaharanira inyungu, amashyaka yiyita ko arwanya leta y’u Rwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba bikorera hanze y’u Rwanda, yongeye guterana irangira nta myanzuro ifashwe nk’uko n’iya mbere yari yagenze.
Inama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, amashyaka arwanya u Rwanda akorera hanze y’igihugu, yifatanyije n’imitwe y’itwara gisirikare irwanya Leta y’u Rwanda ndetse ngo n’imiryango irwanya u Rwanda (Sosiyeye sivile) bigera kuri 32, mu mugambi wo kwihuriza mu kiswe Rwanda Bridge Builders, bongeye guterana ariko nayo irangira ntamyanzuro ifashwe.
Tubibutse ko inama ya mbere y’ikiswe Rwanda Bridge Builders iherutse kuba ku mataliki ya 23-24 Gicurasi 2020, aho nayo yarangiye nta mwanzuro ufashwe dore ko abari bayitabiriye bose byaje kurangira bamwe babishwaniyemo ndetse batangira kwitana bamwana, dore ko benshi bashinjanyaga bavuga ko uwazanye icyo gitekerezo ari Kayumba Nyamwasa, aho bavuga ko batajya kwihuza na RNC yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Intandoro yo kutumvikana mu batangaga ibitekerezo, byatewe nuko Charlotte Mukankusi, Girbert Mwendata washinze ishyaka IPAD, kuri ubu akaba ariwe gikoresho cya Kayumba Nyamwasa, bihariye ijambo muri iyo nama, maze bituma benshi mu bari muri iyo nama bayisohokamo dore ko byasaga nk’aho RNC ishaka kuyiharira no kubinjizamo icengezamatwara y’abayigize.
Amakuru my250tv dukesha iyi nkuru ifitiye gihamya ni uko iyi nama yakozwe ku mugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwigarurira abayoboke dore ko bamushizeho, kuri ubu akaba arimo gushaka uburyo yabona abandi bashya.
Mu nama ya mbere ya Rwanda Bridge builders, hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana ibyo banzuye no gukomeza gushaka abandi bantu, ku macabiranya ya Kayumba Nyamwasa haba hashyizweho Charlotte Mukankusi wa RNC, Gilbert Mwenedata, Ndagijimana JMV wa FDU-Inkingi ndetse na Daphrose Nkundwa nawe wa FDU-Inkingi, uretse Mwenedata washyizwemo nk’agakingirizo, abandi bose babarizwa muri Platform ya P5.
Ibihanga bibiri ntibijya mu nkono imwe, uyu ni umugani waciwe n’umunyarwanda, iyi komite, Kayumba Nyamwasa yahise ayiha akazi ko gushakisha abandi bayoboke ndetse no gushaka uburyo ayo mashyaka yari yitabiriye iyo nama babumvisha uburyo bagomba kwihuriza mu cyo bise Rwanda Bridge Builders.
Nyuma y’amezi atatu, iyi nama yongeye gutumizwa, ariko hiyongereye impuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe ya Paul Rusesabagina, iyi ikaba yarazanywemo kugirango Kayumba Nyamwasa aneke uburyo ikora maze abashe kubigarurira dore ko bose basaga n’abacumbagira kuko MRCD-Ubumwe nayo yari ikeneye abantu bashya kuko nayo yari yaracitsemo ibice bibiri ndetse na P5 ya Kayumba Nyamwasa iri mu marembera.
Benshi babonye abasinye kuri ririya tangazo rya Rwanda Bridge Builders bemeza ko ibyo barimo ari ikinamico, kuko Kayumba Nyamwasa atayoborana na Paul Rusesabagina nawe uherutse gutabwa muri yombi na Leta y’u Rwanda ndetse na Twagiramungu kuko aba bagabo bose ubusambo bwabo butatuma bumvikana, ibi ari nabyo byatumye inama isozwa nta mwanzuro.
Niba hari umuntu w’umuteramwaku ni Kayumba Nyamwasa, kuko abo agerageje gukorana nabo bose ntamahirwe bagira , ingero nyinshi zirahari kandi zibigaragaza, kuko guhera kuri Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Callixte Nsabimana , Mudathiru ndetse n’abandi benshi bagiye bagerageza gukorana , abatarapfuye, ubu bari imbere y’ubutabera.
Ibi rero nibyo byabaye kuri Paul Rusesabagina wa MRCD-Ubumwe, waje kwisanga mu maboko y’u Rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzayaha (RIB) nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye. Tariki ya 31 Kanama uyu mwaka , Paul Rusesabagina yerekanwe imbere y’itangazamakuru mu Rwanda ko yafashwe akurikiranyweho ibyaha birimo n’iterabwoba dore ko ariwe muterankunga mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byahitanye benshi abandi bagakomereka.
Mwizerwa Ally