Mu mujyi w’ubukerarugendo wa Goma, Hoteli Serena irafungurwa k’umugaragaro mu cyumweru gitaha kuwa 15 Nzeri 2020 na Perezida Etienne Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Abasesenguzi mu bya politiki baganiriye n’Umunyamakuru wacu uri i Goma batifuje ko amazina yabo ashyirwa mu itangazamakuru, basanga iri tahwa k’umugaragaro ry’iyi Serena Hoteli bishobora kubera rimwe n’inama y’abakuru b’ibihugu izahuza Abaperezida b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akaba ari inaho bakeka ko ishobora kubera.
Iyi Hoteli Serena bikekwa ko ariyo izaberamo iyi nama mpuzamahanga yegereye ikiyaga cya Kivu, ikaba ifite inyenyeri eshanu,ikaba ifite ibyumba 109, ibyumba by’amanama, Pisine,n’ibyumba by’imidugararo
Ibi bibaye kandi igihugu cy’u Burundi cyamaze gutangaza ko Perezida wabwo Evariste Ndayishimiye atakitabiriye iyo nama izahuza abakuru b’ibihugu by’Akarere.
Ndacyayisenga Jerome