Bwa mbere imbere y’urukiko, Bwana Rusesabagina ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ibyaha 13 yarezwe. Avuga ko yavuze birambuye ku byo aregwa ari kubazwa n’ubushinjacyaha ubu adashaka kubigarukaho aka kanya.
Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.
Abanyamakuru n’abandi bemerewe kurwinjiramo babanje gusuzumwa Covid-19 muri iki gitondo cyo ku wa mbere bahita bahabwa ibisubizo – igikorwa kidasanzwe mu zindi manza ziri kuburanishwa muri iki gihe.
Umutekano wari wakajijwe bigaragara ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro nk’uko umunyamakuru wa BBC abivuga.
Abanyamakuru batoranyijwe bakanapimwa Covid-19 muri iki gitondo, nibo bemerewe gukurikirana uru rubanza, abandi bahejejwe hanze ndetse basabwa kuva hafi y’urukiko.
Nibwo bwa mbere Paul Rusesabagina yari agejejwe imbere y’urukiko.
Ni nyuma y’ibyumweru bibiri yeretswe abanyamakuru i Kigali ko yafashwe, mu buryo butavugwaho rumwe hagati ya leta n’uruhande rw’abo mu muryango we.
Paul Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ‘Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muriJenoside yo mu Rwanda.
Yarezwe ibyaha bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.
Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.
Umubiligi w’Umunyarwanda
Bamwe mubanyamakuru ntibemerewe kwinjira mu rukiko, gusa hari bamwe mu banyamakuru barurimo bavuga ko Paul Rusesabagina atigeze agira icyo avuga mu rubanza, ko havuze abari kumwunganira.
Uregwa yabwiwe ko ashinjwa ibyaha bigera kuri 13;
- Kurema umutwe w’ingabo utemewe
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
- Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
- Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare
Ibyaha uregwa atavuzeho kugeza ubu.
Abari kumwunganira bavuze ko uru rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera impamvu zitandukanye.
Muri zo bavuze ko bashingira ku hantu ibyaha aregwa byakorewe, aho ubu byitwa ko atuye (Remera), no ku bwenegihugu bwe – Ububiligi na Amerika yeremewe guturamo – aho adakurikiranweho icyaha icyo ari cyo cyose.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta ngingo y’amategeko yatuma uregwa ataburanishwa n’uru rukiko.
Buvuga ko Bwana Rusesabagina ari umunyarwanda w’umubiligi, kandi ko ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bishobora kubazwa uw’ariwe wese ubishinjwa hatitawe ku bwenegihugu.
Urukiko rwagiye kwiherera ngo rusuzume iburabubasha ry’uru rukiko rwa Kagarama rivugwa n’abunganira uregwa, ku kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rye.
Rugarutse, abacamanza bemeje ko uru rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha.
Ntiyavuze byinshi ku byaha aregwa
Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.
Buvuga ko bufite ibimenyetso ko yavuganaga, yafashisje gushakisha no koherereza amafaranga umutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero ku Rwanda.
Bwana Rusesabagina ahawe ijambo ntiyashatse kuvuga ku byaha aregwa, aka kanya. Yavuze ko yabivuzeho bihagije abazwa mu Bushinjacyaha kandi byanditswe.
Yavuze ko ibyaha byakozwe na FLN bitari mu nshingano bari bahaye uwo mutwe. Ndetse ko yabisabiye imbabazi.
Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe kuko arwaye kandi atacika ubutabera.
Ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.
Urukiko rwavuze ko tariki 17 z’uku kwezi ari bwo ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Hari hitezwe iki mu rukiko?
Paul Rusesabagina araburana ku gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo. Ashobora kandi gusubiza ku byaha aregwa nabisomerwa. Ibi ntiyabihakanye cyangwa ngo abyemere.
Uyu munsi ntibajya mu mizi y’urubanza n’ibirego, gusa uregwa ashobora guhabwa umwanya wo kuvuga ku bamwunganiye mu rukiko.
Uruhande rwa leta ruvuga ko Bwana Rusesabagina ubwe yihitiyemo abunganizi babiri; David Rugaza na Emeline Nyembo, bo mu rugaga rw’abunganizi mu nkiko mu Rwanda.
Umuryango we wo uvuga ko washyizeho itsinda ry’abanyamategeko barindwi, barimo umwe wo mu Rwanda, bifuza ko bamwunganira ariko batarabyemererwa.
Paul Rusesabagina ubwe ni we ushobora kugira icyo avuga kuri abo bunganizi b’impande zombi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, Bwana Rugaza yavuze ko Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhitamo bamwe, cyangwa no kunganirwa n’abo bunganizi bose hamwe bafatanyije.
Inkuru ya BBC