Perezida Ndayishimiye yagaragaye ateruye ingurube yo koroza abaturage
Uwo munsi kandi, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri Komini Giheta mu ntara ya Gitega ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.
Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari bitwaje ibyokurya bitandukanye bageneye abaturage b’ahitwa Musama muri Komine Giheta.
Muri Mata ubwo Perezida Ndayishimiye yiteguraga amatora nabwo yagaragaye yikoreye umufuka urimo imfashanyo yahaye abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.
Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.
Gen. Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa anarusangira n’abaturage hakoreshejwe uducuma, ubwo yifatanyaga na bo muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’amakomine.
Mbere y’uyu munsi,umukuru w’igihugu yagaragaye ari kuvuza ingoma n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana.
Ntirandekura Dorcas