Kuva Paul Rusesabagina yafatirwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda k’ubufatanye n’ibindi bihugu, bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda baba hanze, cyane cyane abari basanzwe bafatanyije nawe umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abaterankunga babo, bakomeje kwita Paul Rusesabagina umuturage w’Umubirigi n’uw’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ngo watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda nyamara bakiyibagiza ko Paul Rusesabagina ari Umunyarwanda.
Mbere yo kuba yakwitwa umubirigi ndetse ko ari umwe mu bashinze akaba n’Umuyobizi mukuru w’umutwe w’inyeshyamba za FLN mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda .
Ni nyuma yaho inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu gushaka, gusigiriza no kwirengagiza ibyaha byakozwe na Rusesabagina yandikiye ibihugu bigize uyu muryango gukora iyo bwabaga bakarengera inyungu za Paul Rusesabagina nk’umuturage w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ngo kuko inzira zose Rusesabagina yafatiwemo zitubahirije amategeko ndetse ko n’uburengazira bwe nk’umuturage w’igihugu kigize Ubumwe bw’Uburayi bwakubahirizwa.
Muri iyi baruwa bakomeje bavuga ko Paul Rusesabagina yafashwe kuwa 27 Kanama 2020 ava mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika yerekeza i Dubai, hanyuma akaza kwisanga i Kigali, ndetse ko bahangayikishijwe n’itabwa muri yombi ry’umuturage w’umubirigi ngo uhirimbanira uburenganzira bwa muntu watawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda .
Iyi nteko ishinga amategeko ariko ikomeje kwirengagiza ibyaha Paul Rusesabagina aregwa kandi binafitiwe gihamya birimo gushinga umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariwo FLN wakunze kwigamba ibitero byagabwe mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Nyabimata aho bishe bamwe mu baturage bahatuye, batwika imodoka ndetse banasahura ibiribwa n’indi mitungo y’abaturage ibintu Paul Rusebagina we ubwe yigambye nyuma gato yibyo bitero.
Icyo gihe Rusesabagina ubwe kuri Radiyo BBC n’ibindi bitangazamakuru byashinzwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bikorera hanze nka Radiyo Ubumwe ya MRCD yiyemereye ko inyeshyamba za FLN abereye umuyobozi arizo zagabye ibyo bitero kandi ko zitazigera zisubira inyuma.
Ibi kandi abishinjwa na Nsabimana Callixte Sankara wahoze ari umuvugizi w’ingabo za FLN nawe watawe muri yombi akaba ari kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ku byaha afatanyije ndetse anahuriyeho na sebuja Paul Rusesabagina.
Kuba Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubirigi ntibikuraho ko ari umwe mu banyarwanda baba hanze bakunze kugaragara mu bikorwa byo kurema no gushigikira imitwe y’iterabwoba agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda .
Hategekimana Claude