Perezida Evariste Ndayishimiye ntiyumva ibintu kimwe n’Umuyobozi ushinzwe kurwanya ruswa mu Burundi k’ubanyereza umutungo w’igihugu
Mu kiganiro cya mbere Perezeda w’uBurundi Evariste Ndayishimiye aheruka kugirana n’itangazamakuru ku wa 25 nzeri 2020 yagarutse ku bimaze igihe bivugwa ko benshi mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’uburundi barangwa no kunyereza umutungo w’igihugu bituma bigwizaho imitungo ariko ntibakurikiranwe n’ubutabera .
Aha yagize ati:” aha benshi babifata nabi bibaza ko ugiye kuburana , Umutungo w’umuntu n’ ibanga rye ,ibyo tugiye kubikurikirana dushoshobora kumara nk’icyumweru cyose dukurikirana umuntu umwe gusa.hanyuma tukifuza ko urwego rw’ubucamanza rwabikurikirana neza kuko ni ukumunyesha ibyo utunze si urubanza.
Kandi umutungo w’umuntu ni ibanga rye.kuba wakwerekana aho wakuye umutungo , ubazwa aho wawukuye ,niba ibyo utunze bihuye n’umushahara wawe, bikwiye kugenzurwa nyuma yo kuva mu kazi, kugirango turebe niba imitungo wari ufite ugitangira akazi ihuye niyo ufite uvuye mu kazi tugendeye k’umushahara wahembwaga.
Bwana Rupfiri umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya Ruswa OLUCOME mu gihugu cy’UBurundi siko abyumva.
Ibi ariko siko Gabriel Rupfiri abibona kuko yemezako itegeko ,rivugako abayobozi b’igihugu bagomba kugararaza isoko y’imitungo yabo ndetse ko abakekwaho kunyereza umutungo w’igihugu hagomba no gukurikiranwa mbere y’uko imirimo bari bashinzwe irangira, ariyo mpamvu bagomba kwerekana imitungo yabo bagitangira imirimo.
Yagize ati:”urukiko rubifite mu nshingano , rushobora gusuzuma neza aho wakuye ubutunzi cyangwa se níba waranyereje umutungo w’igihugu, rufite ubushobozi bwo kubisuzuma nubwo waba ukiri mu kazi nkuko amategeko abiteganya.”
Gapfiri, akomeza avuga ko kuba Leta y’Uburundi itabikora ari ukwirengagiza amategeko y’Uburundi no kwanga kubahiriza amasezerano mpuzamahanga uburundi bwa shizeho umukono.
Perezida Evariste Ndayishimiye we avuga ko ibyo yasanze bidasobanutse neza ndetse ko imihini mishya itera amabavu.
Gabriel Rupfiri avuga ko kuba Perezida Evariste Ndayishimiye adashira imbaraga mu gukurikirana abanyereza umutungo w’igihugu ,abiterwa no gutinya ababikora no kwibwira ko yahura n’ingorane bitewe nuko ababikora ari ibifi Bini Kandi bafite ingufu n’ ubushobozi mu b’ubuyozi bw’igihugu,yagize ati:” Kubera ingufu abiba igihugu bafite, bituma Perezida Evariste Ndayishimiye abakingira ikibababa. ikigaragara nuko bamuteye ubwoba.
Ibi bije nyuma yaho Banki y’Isi iheruka gutangaza ko gukoresha nabi,kunyereza umutungo na ruswa biri kw’isonga mu gutuma ubukungu bw’uBurundi bukomeza kugana aharindimuka aho mu cyegeranyo iheruka gusohora yemeje ko nibura 15% by’amafaranga Banki y’isi iha igihugu cy’Uburundi y’igira mu mifuko ya bamwe hanyuma bakajya kuyabika mu bindi bihugu.
Hategekimana Claude