Ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yajyaga k’ubutegetsi yasanze hari urusobe rw’ibibazo byari byugarije igihugu cy’uBurundi ahanini byatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo bamwe mu basirikare bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bamushinja gushaka kwiyongeza manda ya gatatu
Ibintu bavugaga ko byari bihabanye n’itegekonshinga ry’uBurundi,kuko ryashimangiraga ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza manda ebyiri ibintu Perezida Nkurunziza atakozwag,Ibi byakuruye imvururu zishingiye kuri politiki, ubwicanyi bwakorerwaga abataravugaga rumwe na Petero Nkurunziza bwatumye umubare munini w’abaturage b’Abarundi bahunga igihugu n’umutekano imbere mu gihugu urahungabana .
Bitewe n’ubwicanyi, gufunga, no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu ,ibihugu by’iBurayi n’Amerika byateraga inkunga Leta y’UBurundi byahagaritse inkunga byahaga uBurundi maze igihugu gitangira kujya mu murongo w’ubukene bukabije n’ibindi bibazo bishamikiyeho.
Gusa Perezida Evariste Ndayishimiye akimara gusimbura Pierre Nkurunziza, benshi mu Barundi baba abari imbere mu gihugu n’abari mu buhungiro ,batangiye kugira ikizere bibwira ko ubutegetsi bushya buyobowe na Perezida Ndayishimiye ,bugiye guhindura ibintu, bukazahura ubukungu bwari bwarasubiye inyuma, gukemura ikibazo k’impunzi, guhagarika ubwicanyi ,kuzahura umubano n’ibindi bihugu ,gufungura imfungwa za politiki zazize kudashigikira manda yagatatu yuwo yari asimbuye ,kugarura umutekano n’ibindi bibazo byinshi byari byugarije uburundi .
gusa siko byagenze kuko ntakintu Perezida Evariste Ndayishimiye yahinduye, ahubwo yakomeje gutera ikirenge mu cyuho yasimbuye.
Ubusesenguzi bwakozwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse b’Abarundi ubwabo, bavuga ko iminsi 100 Perezida Ndayishimiye amaze k’ubutegetsi ntacyakozwe, ko ntanikirimo gukorwa, ndetse ko nta n’ikizere atanga mu gusubiza ibintu mu buryo.
Mu cyegeranyo giheruka gushirwa ahagaragara na FMI kivugako ubukungu bw’uBurundi bukomeje kugana aharindimuka kuko ubu ,uBurundi ari igihugu cya kabiri gikennye kw’isi,umuturage w’Umurundi ngo akaba asigaye atungwa n’amadorali angana na 0.7 ndetse ngo abaturage basaga miliyoni 6 bakaba bashonje kuko batabona ifunguro rihagije kubera ubukene.
66% by’urubyiruko mu Burundi ní abashomeri ndetse ngo Leta ya Ndayishimiye ngo ntiyahaye agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’uburobyi kandi ariho abarundi benshi bakura amaronko.
Mu 2003 inama yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika yasabye abayobozi b’ibihugu kwita k’ubuhinzi maze amafaranga agenerwa ubuhinzi mu ngengo y’imari akagera ku 10% ariko kugeza ubu ntibwabishoboye kuko ubu amafaranga ashyirwa mu buhinzi ari hagati ya 2 na 3% by’ingengo y’imari y’igihugu cy’uBurundi ibintu ngo bituma abarundi barushaho gusonza.
Inkunga yahabwaga igihugu cy’Uburundi nayo yaragabanutse cyane kuko mbere Leta y’Uburundi yabonaga inkunga ingana na miliyoni 600 z’amadolari, uyumunsi ikaba igeze kuri miliyoni 160 gusa.ni mugihe nyamara 60% by’ingengo y’imari y’Uburundi biva mu mfashanyo.
Hejuru y’ibyo Banki nkuru y’isi iheruka gutangaza ko gukoresha nabi ubutunzi bw’igihugu na ruswa biri kw’isonga mu gutuma ubukungu bw’uBurundi bukomeza kuzahara aho mu cyegeranyo iheruka gusohora yagaragaje ko nibura 15% by’amafanga Banki nkuru y’isi iha uburundi ajya mu mifuko ya bamwe bakajya kuyabika muri Banki zo hanze y’igihugu ,uBurundi kandi ngo buza mu bihugu bibiri byambere kw’isi byashegeshwe na ruswa.
Mu minsi 100 Ndayishimiye ari k’ubutegetsi kandi ngo nta mpinduka yakoze mu rwego rwa politiki na dipolomasi nkuko giheruka gutangaza na Francois Nyamwoya umunyamabanga mukuru w’ishyaka MCD ubwo yaganiraga na Radiyo RPA.
Yagize ati: kuri twe nta nakimwe cyahindutse ahubwo bikomeza gusubira inyuma kandi nta n’icyizere ubutegetsi bushya bwa Ndayishimiye butanga mu gukemura ibibazo bya politiki byasizwe nuwo yasimbuye.
Yaba Hari ibyari gihinduka biba bimajije kuboneka muri iyi minsi 100 amaze ayobora uburundi cyane cyane ibibazo bya politiki byavutse mu mwaka wa 2015,Ikigaragara nuko ntabushake buhari bwo kubibonera umuti,akomeza avuga ko kudacyemura ibibazo bya politiki aribyo bituma n’ibindi bikorwa nk’ubihinzi,umutekano, umubano n’ibindi bihugu bigorana kubonerwa umuti.
Vital Nshimiyimana uyoboye amashirahamwe adaharanira ibyicaro bya politiki mu gihugu cy’Uburundi nawe avuga ko uburenganzira bw’ikiremwa Muntu mu Burundi bwakomeje kujya aharindimuka mu 100 Ndayishimiye amaze ayobora ngo Kuko kuva yatangira imirimo ye abantu basaga 100 bamajije kwicwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’imbonerakure.
Ngo ubwo Ndayishimiye yajyaga k’ubutegetsi bari bizeye ko azareka amashyaka agakora mu bwisanzure,akarekura imfungwa za politiki, akareka n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu igakora, agaha itangazamakuru ryigenga ubwisanzure, ariko siko byaje kugenda Kuko bategereje impinduka bagaheba.
Ní mugihe kandi urwego rwa ONU rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi narwo ruheruka gutangaza ko uho kugabanya ibikorwa byo guhohotera abaturage mu Burundi ahubwo byarushijeho kwiyongera ndetse ko n’ababikoraga aribo polisi, igisirikare n’imbonerakure aribo bakomeje kubikora ndetse ngo umuco wo kudahana ababikora nta nakimwe cyahindutse nubwo haje Ubuyobizi bushya.
Ibibazo by’umutekano mucye imbere mu gihugu ngo nabyo biracyari agaterera nzamba Kuko kuva Ndayishimiye yajyaga k’ubutegetsi ibitero bya hato na hato by’abantu bitwaje intwaro bigikomeje ariko binahitana ubuzima bwa bamwe
Mugihe uburundi buherutse guhindura ubuyobozi kuva aho himikiwe Evariste Ndayishimiye Imiryango mpuzamahanga na bamwe mu Barundi bagizweho ingaruka n’ibibazo bya politiki ya Perezida Nkurunziza byatangiye mu 2015 bavugako uburundi bwari bwinjiye mu bihe bishyashya muri politiki bituma haboneka uburyo bwo guhindura amakosa y’ubutesi bwa Nkurunziza ariko siko byagenze Kuko iminsi 100 ishize perezida Evariste Ndayishimiye agiye k’ubutegetsi nta nakimwe yahinduye ahubwo yakomeje gutera ikirenge mu cy’uwo yasimbuye.
Hategekimana Claude