Guhera muri Nyakanga 1994 ibibazo by’ingorabahizi byerekeranye n’umutekano w’u Rwanda nabyo ni kimwe mu bisubizo guverinoma y’ubumwe yagombaga kubonera umuti .
Bayobowe kandi barinzwe n’ingabo z’Abafaransa zo mu gikorwa cya operasiyo Turukwaze, ingabo zatsinzwe zigera ku 50.000 n’ibihumbi 20.000 by’imitwe yitwara gisirikare interamwe n’impuzamugambi bambutse umupaka wa Zayire bivanze n’impunzi , bari bafite intwaro kandi ubona byateguwe.
Ibikoresho byabo bya gisirikare byaje kwiyongera kubera ko baterwaga inkunga n’Ubufaransa n’Abajenerali ba Mobutu babonaga muri icyo gikorwa isoko y’imari batari biteguye, tutibagiwe inkunga y’ubutabazi mpuzamahanga yahise ihindurwamo ” umusanzu w’intambara.
Impunzi zari zirangajwe imbere n’abayobozi bo mu rwego rwa politiki, abayobozi basanzwe ndetse na gisirikare babategekaga kugurisha igice cy’ibyo kurya bahabwaga ngo batange umusanzu w’intambara ku Rwanda .
Bamwe mu bageragezaga kugaruka mu Rwanda bahitaga bicwa mu rwego rwo guca ingufu abandi bashoboraga kubyururiraho,Impunzi zihinduka gutyo ingwate n’inkambi zabo zihinduka icyuzi cyo kurobamo abantu bo kujya mu myitozo ya gisirikare.
Ikibazo cy’umutekano cyaragaragaraga kandi gikomereye u Rwanda . 1995 abo barwanyi batangiye gucengera mu Rwanda, igikorwa cyaraboroheye kubera ko inkambi z’impunzi zari zirimo inzego za gisirikare zakoze Jenoside zari mu birometero bike ,(rimwe na rimwe kirometero imwe ) uvuye k’umupaka w’uRwanda binyuranye n’amasezerano mpuzamahanga .
Hagati ya 1995 na 1996 imyiteguro ya gisirikare yari imaze kunoga , ingabo z’abajenosideri zari zimajije kongera kwiyubaka, hari divisiyo ebyiri muri Kivu y’amajyarugu niy’amajyepfo, yari igabanyijwemo ama burigade na Batayo hakaba ubuyobozi bukuru bw’ingabo i Mugunga ndetse n’ubuyobozi bukuru kuri buri rwego ari nako bategura igitero simusiga ku Rwanda
Igikorwa cya mbere cya Gisirikare Muri Congo yitwaga Zayire
Kubera ibitero byaturukaga mu nkambi z’icyahoze ari Zaire kandi zinegereye imipaka y’uRwanda bikozwe n’abasirikare b’Abajenosideri batsinzwe n’Interahamwe kugirango barebe ko bakongera kwisubiza ubutegetsi no gukomeza jenoside yakorewe abatutsi byatumye umutekano w’urwanda ukomeza guhungabana.
Byatumye ku itariki ya 19 ukwakira u Rwanda rwoherereza ingabo muri Zayire ya Mobutu,ibyari bigambiriwe n’u Rwanda kwari ugusenya izo nkambi zari zarabaye indiri y’Interahamwe n’abasirikare batsinzwe bahungabanyaga umutekano wu Rwanda , gusenya inzego za gisirikare z’abahoze ari ingabo za FAR n’interahamwe no gucyura impunzi zarari zarafashwe bugwate n’interahamwe.
Gusa intego ya gatatu yo guhirika Mobutu ntiyagaragara neza mu ntangiriro y’iki gikorwa , mu kiganiro yagiranye na Washington post tariki ya 9 Nyakanga 1997, General Major Paul Kagame wari vise Perezida akaba na Minisitiri w’ingabo yemeje neza ko yari intego ya gatatu yeguye y’intambara nyamara abantu babikurikiranaga hafi bemeza batekereza ko ihirima rya Mobutu ritazaga mu ntego zo ku ikubitiro.
Muri icyo kiganiro ni ubwambere umuyobozi mu rwego rwo hejuru yari yemeye ku mugaragaro uruhare rw’uRwanda muri iyi ntambara, Jeneral Major Paul Kagame yemeye uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu guhirika Mobutu Seseseko, atangaza ko ari u Rwanda rwateguye ,rukanayobora inyeshyamba zahiritse umusaza w’umunyagitugu, ko ari abasirikare bakuru n’ingabo z’u Rwanda bayoboye abo barwanyi ba AFDL ya Muzehe Desire Kabila.
Mobutu kandi yari kwisonga ry’abari bashigikiye EX.FAR n’Interahamwe kugirango bahungabanye uRwanda bivuze ko nawe ubwe yari ikibazo k’umutekano w’uRwanda kuko yabahaga intwaro n’ikibuga cyo gukoreramo imyitozo ya gisirikare ndetse bateraga baturutse mu gihugu cye kandi abizi neza ariko ntagire icyo abikoraho.
Insinzi nini n’ukwihuta byagaragaye mu isenywa ry’inkambi n’inzego za gisirikare z’aba jenosideri, impunzi zigera kuri 1.500.000 zari zarafashwe bugwate zacyuwe mu Rwanda ziva muri Zayire, gucyura impunzi byatumye hakurwaho ibiguri byakurwagamo abarwanyi n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda byakorwaga b’abajenosideri.
Nibyo koko hari impunzi zasigaye muri Congo-Brazaville , Afurika yo hagati no muri Zambiya ariko ntibari ibiguri bikomeye byavamo abarwanyi, benshi mubakomereje muri ibyo bihugu Bari biganjemo abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi banze gutahukana n’abandi batinya kuryoza uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Gusa ino ntambara yarwanywe n’uRwanda yakemuye ikibazo cy’umutekano ku Rwanda .
Hategekimana Claude