Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwongeye gusubika urubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura bwa telefoni aregwa.
Saa tatu nibwo Inteko Iburanisha yatangiye iburanisha, umucamanza avuga ko mu iburanisha riheruka Byabagamba yasomewe ibyaha aregwa, ko kuri iyi nshuro atari ngombwa ko byongera gusomwa.
Umucamanza yabajije Byabagamba niba yiteguye kuburana, undi avuga ko atiteguye kuko ngo atabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza.
Ati “ Ntabwo niteguye kandi impamvu ntiteguye ni uko nta dosiye nari mfite kandi iyo naraye mbonye ni igice. Ndasaba igihe cyo kwitegura no gusoma dosiye […] izo nabonye, nazibonye nimugoroba kandi nzihawe na ba avoka.”
Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko dosiye ye atari nini bityo ko ashobora guhabwa umwanya akayigaho ubundi akazagaruka kuburana.
Umushinjacyaha yavuze ko atemeranya na Tom Byabagamba ku mpamvu z’uko atabonye dosiye, ndetse umushinjacyaha yavuze ko yamwihereye ikirego mu ntoki, ndetse na dosiye yose ubushinjacyaha bwayihaye Me Valery Gakunzi uko yakabaye.
Yavuze ko uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro ebyiri kandi zose ziturutse ku mpamvu zidafite ishingiro.
Byabagamba yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma atinza urubanza kuko niba ari ugufungwa asanzwe afunzwe. Yavuze ko ubushinjacyaha bwamwimye dosiye, ndetse ko n’ikirego yahawe, yagiherewe mu rukiko ubwo yaburanaga bwa mbere.
Tom Byabagamba yavuze ko yabonanye n’abunganizi be ariko kubonana ntacyo bivuze mu gihe badafite dosiye.
Yavuze ko mu nyandiko zitaraboneka harimo n’ibimenyetso kuko aribyo umuntu ashingiraho yireguriraho.
Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi, yavuze ko iburanisha risubitswe, ko rizasubukurwa tariki ya 22 Ukwakira.
Ntirandekura Dorcas