Urukiko rwa Gisirikare rwa Bandundu, Bagata na Mai-Ndombe rwateranye kuwa gatanu, tariki ya 9 Ukwakira , ruri Inongo, rwakatiye abapolisi 12 igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 muri gereza. Bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu byaha by’ubujura , gusenya inyubako, ubusahuzi , kurigisa bimwe mu bikoresho by’ intambara no kutubahiriza amabwiriza bagata n’akazi.
Aba bapolisi ba uko ari 12 bakatiwe ku rwego rwa mbere. Babiri muribo bazakora ibihano byabo bar hanze mu gihe abandi 2 bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kubera guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu naho abandi 8 bakatirwa imyaka 5 ku bindi byaha byavuzwe.
Ibyaha baregwa , bose babikoreye mu duce twa Likwangola na Inongo ku itariki ya 29 Nzeri aho batwitse amazu agera mu icumi y’abaturage.
Ku bwabo ngo ibyo bakoze byose bari bari kwihorera kubera mugenzi wabo wiciwe muri karya gace.
Muri aba bapolisi bahamwe n’ibyaha , harimo babiri baitye ipeti ryo hejuru aribo Komanda w’umujyi na Kapiteni Crispin Monkoso na Komiseri wungirije wa Ikali Mbonyama.
SETORA Janvier.