Ku wa gatanu ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa cumi, isi yizihije umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, mu Rwanda haravugwa ibiciro biri hejuru by’ibiribwa hirya no hino mu masoko y’igihugu.
Hari abavuga imvura yaguye nabi nk’impamvu y’ubucye bw’ibiribwa, ariko abandi bagasanga icyorezo cya Covid-19 cyiyongereye ku ifungwa ry’imipaka byaragize uruhare runini mu igabanuka ry’umusaruro w’ibiribwa.
Abategetsi basa n’abatemera beruye ko ikibazo cy’ibiribwa bicyeya kiriho koko, ahubwo bakihanangiriza abacuruzi bavuga ko bashaka kuryama ku baguzi.
Ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo k’umujyi wa Kigali, abaturage baranyuranamo bamwe binjira abandi basohoka.
Imvugo bose bahurizaho ni uko ibiribwa byazamuye ibiciro ugereranije n’uko ibintu byari bihagaze mu mezi nk’atatu ashize.
Umugore umwe ati: “Urumva niba umuceri waguraga 800 ukajya ku 1000 [ku kilo], kongera gushakisha uburyo bwo kubona ya mafaranga 1000 ngo agwire ako kanya ugahita uyabona ni ibintu bigoye”.
Undi mugore mugenzi we ucuruje ibitoki, avuga ko ikilo ubu ari kugitangira 230Frw, mu gihe ubusanzwe muri iki gihe ikilo cyabaga kigura 100Frw cyangwa 150Frw.
Ikilo cy’ibijumba nacyo ngo cyaruriye kigera kuri 300Frw, mu gihe ubundi cyaguraga 200Frw.
Nubwo bose bavuga iri zamuka, ntibyoroshye kubona utunga agatoki ku mpamvu zateye iki kibazo.
Ndagijimana Félicien ni umucuruzi uranguza ibitoki. Yicaye mu ikamyo ye yari igipakiye. Mu magambo macyeya na we yemera ko ikibazo cy’ibiribwa cyigaragaza ku isoko ry’u Rwanda.
Ati: “Birahenda cyane, biri hejuru. Kuko iyo izuba rishize gutya, iyo iki [impeshyi] kirangiye, ni ukuvuga ngo bigenda biba bicyeya bikabura. Rero n’ubundi bigomba guhenda”.
Avuga ko n’iki cyorezo cya Covid-19 gishobora kuba imwe mu mpamvu zabiteye kuko abantu batabonye uburyo bwo gukora cyane ngo bitume ibintu biba byinshi. Gusa yizeye ko imvura ibonetse “byose byashira”.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko nta kibazo gikomeye cy’umusaruro cyabayeho nubwo yemera ko wagabanutseho gatoya.
Ahubwo ivuga ko hariho ikibazo cyo kudahererekanya amakuru ngo abantu bamenye aho ibyo bakeneye biherereye.
Ku ruhande rwa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bo bavuga ko bamwe mu bacuruza ibiribwa bitwaje ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 bagahanika ibiciro.
Yageze aho itangaza ibiciro ntarengwa ku biribwa bitandukanye ndetse inatangaza ibihano ku mucuruzi uzanyuranya na byo.
Ubwo aherutse kumvikanira kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye yihanangirije bikomeye abacuruzi avuga ko baryama ku baturage.
Yagize ati: “Ibiribwa ni ibiva hano mu Rwanda. Tukaba twumva rero nta cyatuma umuntu azamura ibiciro kuko byaba binyuranyije n’amategeko kandi adashingiye kuri ‘supply’ cyangwa uko ibintu yabiranguye”.
Madamu Soraya yongeyeho ati: “Ariko n’abacuruza, abadandaza, hari abatubwira ko n’abaranguza bagiye babyongera [ibiciro]”.
“Hari n’abo twasanze bahisha bimwe mu bicuruzwa kugira ngo amasoko agire ngo byashize, kandi ibyo ni igenzura rizakomeza kuko hari igihe umudandaza ari we duca amande akatubwira ko amafaranga yaranguyeho koko wanagenzura ugasanga ni uranguza wayongereye”.
Ubushobozi bucyeya bwo kujya guhaha ibiribwa burasobanurwa ku ruhande rumwe n’umusaruro wagabanutse.
Hari ariko n’imipaka y’u Rwanda na Uganda imaze igihe ifunze kubera ubwumvikane bucye bw’ibi bihugu, ariko byaje guhuhurwa n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye n’indi mipaka u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu ifungwa.
Hari kandi n’abantu batari bacyeya batakaje imirimo kubera ingamba zo kwirinda. Aba ni nk’abakoraga mu tubari tumaze amezi arindwi dufunze n’abandi bakora imirimo iciriritse yabafashaga kubaho umunsi ku wundi.
Src:BBC
Ubwanditsi