Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, yahakanye ibiherutse gutangazwa ko umuvugizi wayo Pierre Nkurikiye yavuze ko Leta igiye gutangira ibikorwa byo guhiga abantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda babarizwa muri iki gihugu.
Mu kiganiro umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Pierre Nkurikiye yagiranye n’itangazamakuru imbonankubone ku wa 8 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Gitega, yavuze ko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari bo bagomba gushakwamo abanzi b’igihugu cy’u Burundi, aho ku isonga herekwanwe Abanyamulenge 60 bivugwa ko bafatiwe hanze y’inkambi bacumbikiwemo mu masaha atagenwe.
Nkurikiye yavuze ko kuba abo Banyamulenge basanzwe hanze y’inkambi bifitanye isano n’uko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, aho abihuza n’uko abaregwa guhungabanya umutekano w’u Burundi baturuka mu bice bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu ijambo rye yagize ati: Aba bantu bose b’abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mwumvise uvuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ivuga ko nyuma y’ijambo rya Nkurikiye hamaze gutabwa muri yombi Abanyamulenge bavuga Ikinyarwanda basaga 150 .
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’umutekano mu Burundi kuwa 16 Ukwakira 2020, yavuze ko umuvugizi wayo atigeze ahamagarira abaturage guhiga abavuga Ikinyarwanda. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti: Kubyeshyuza: Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ntabwo yigeze ihamagarira abaturage guhiga abantu bavuga Ikinyarwanda mu Burundi. Yasabye abaturage kwamagana abanyamahanga bahari binyuranyije n’amategeko kugira ngo amategeko yubahirizwe.
Iyo Minisiteri yahakanye guhiga abavuga Ikinyarwanda, mu gihe atari bwo bwa mbere u Burundi bwari bugaragaje ko u Rwanda ari ikibazo kuri bwo.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yakunze kugaragaza u Rwanda nk’ikibazo, aho arushinja gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu myaka itanu ishize.
Ni ibyatumye ashimangira ko igihugu cye kidashobora kubana n’u Rwanda yita igihugu cy’ikiyorobetsi, mu gihe cyose rutarashyikiriza u Burundi bene abo bantu yise inkozi z’ibibi.
Mwizerwa Ally