Abagize Imiryango y’abafuzwe bavugako ntabirego bifatika baregwa usibye kubaziza ko bari mw’ishyaka CNL rya Agatho Rwasa
Amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi avuga ko kasho zo mu ntara ya Rumonge zuzuyemo imfungwa zirenze ubushobozi bwabo zigomba kwakira ndetse ko benshi mu bafunzwe bazira ibibazo bya politiki, akaba ari abo mw’ishyaka rya CNL riyobowe na Agatho Rwasa risanzwe ritavuga rumwe n”ubutegetsi bwa CNDD-FDD
Benshi mu bafunzwe ngo bafatiwe muri Komine ya Bugarama, Burambi,Buyengero na Muhuta maze boherezwa gufungura muri Kasho nkuru y’intara ya Rumonge .
benshi Mu bafunzwe bakaba ari abayoboke b’ishyaka CNL rya Agatho Rwasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu cy’uBurundi ivuga ko igikomeje gutera amakenga ari umubare w’abafunzwe uruta kure ubushobozi bwa kasho ya Rumonge k’uburyo batabasha kwicara ndetse aho bafungiwe hakaba nta n’amashanyarazi n’ubwiherero buhari.
Benshi mu bafunzwe ngo bamaze hagati y’ukwezi n’amezi abiri batarabasha kubona ubutabera ibintu bavuga ko bihabanye n’amategeko ahana ibyaha mu gihugu cy’uburundi ubusanzwe amategeko ateganya ko nta mfungwa igomba kurenza ibyumweru bibiri ataragezwa imbere y’ubushinjacyaha.
Umwe mu bakozi bakorera Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu cy’uBurundi utarashatse kuvuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano we mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yagize ati: ni ugufunga abantu bitubahirije amategeko, kuko bamaze igihe bataragezwa imbere y’ubutabera nk’uko biteganyijwe n’amategeko,
ikigaragara n’uko ntacyaha bashinjwa usibye impamvu zifite aho zihuriye na Politiki.ikindi cyiyongeraho nta mazi, amashyanyarazi izi mfungwa zibasha kubona ndetse nta n’ubwiherero zifite ibintu bitubahirije amahame agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Abagize Imiryango y’abafuzwe bavugako ntabirego bifatika baregwa usibye kubaziza ko bari mw’ishyaka CNL rya Agatho Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD- FDD, bakaba basaba leta y’uBurundi gukora iyo bwabaga abafunzwe bagashikirizwa ubutabera niba nta kindi kibyihishe inyuma,twashatse kuvugisha Umuvugizi wa Minisiteri w’umutekano Pierre Nkurikiye telephone ngendanwa ye ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Hategekimana Claude