Mathias Gilman Ntiyemeranya n’abavuga ko Amerika igiye koherereza abasirikare 10.000 Mu burasirazuba bwa Congo. FDLR yo ikomeje kugira urwikekwe
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2020,amakuru yakomeje gucicikana avuga ko Leta zunze Ubumwe z’ Amerika ziri mu myiteguro yo kohereza abasirikare basaga 10.000 mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kurwanya no kurandura imitwe y’itwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano M’uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkomoko y’aya makuru ni ijambo Ambasaderi Kelly Craft uhagaririye igihugu cya Leta nzunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye, yagejeje imbere y’akanama gashinzwe amahoro kw’isi kuwa 6 ukwakira 2020.
Ambasaderi Kelly Craft yagize ati:umutwe udasazwe w’ingabo za ONU uri muri Congo ugiye kongerwa ubushobozi kugirango ubashe guhangana n’imitwe yose yitwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano m’uburasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’iryo Jambo amakuru y’ibinyoma yagaragaye k’umbuga nkoranyambaga avugako Leta z’unze Ubumwe za Amerika zigiye kohereza abasirikare bazo bageragezaga ku 10000 mu burasirazuba bwa Congo.
Umuhanga mu bya politiki David Beylard abicishije k’urukuta rwe rwa facebook, uwitwa, yabeshuje aya makuru avugako umuryango w’abibumbye witegura gushiraho undi mutwe mushya ugomba gutabara aho rukomeye ugizwe n’abasirikare 10000 ndetse anongera ho ko uno mutwe mushya ugomba kuba warangije gushirwaho mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2020.
Yagize ati: Umuryango w’abibumbye uritegura gushyiraho undi mutwe mushya ugomba gutabara aho rukomeye ugizwe n’abasilikare 10 000, uwo mutwe mushya ukaba ugomba gutera ingabo mu bitugu umutwe udasanzwe w’ingabo za Loni MONUSCO (FIB) mu kugarura umutekano mu gice cy’uburasirazuba bwa Congo, uhereye mu karere ka Ituri, Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo. uwo mutwe mushya ukaba ugomba kuba warangije gushyirwaho muri iki gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2020 nk’uko byemejwe n’uhagarariye Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye .”
Bwana Mathias Gilman umuvugizi wa MONUSCO muri Congo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Goma kuri telefone, nawe yanyomoje abakomeje guhwihwisa ko Amerika yitegura kohereza abasirikare bayo mu burasirazuba bwa Congo ,avuga ko ayo makuru ari ibihuha n’ikinyoma gikomeye cyane ,maze yongeraho ko ijambo Kelly uhagaririye Leta z’unze Ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye yagejeje imbere y’akanama gashinzwe amahoro kw’isi ryumvishwe nabi.
yagize ati:Ayo makuru ni ibihuha ndetse akaba n’ikinyoma gikomeye cyane,nimushobora kubibaza abahagarariye Amerika mu bihugu binyuranye, barabasobanurira k’uburyo busobanutse neza icyo ijambo Uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro ku isi risobanura.
Birumvikana neza ko Amerika ititeguye kohereza abasilikare bayo muri Congo bagera ku 10 000,Ambasaderi w’Amerika muri ONU yavuze ko Leta y’Amerika izatanga inkunga ya gisilikare mu kongerera ubushobozi Ingabo za MONUSCO zisanzwe zibungabunga umutekano uri Repubilika iharanira demokarasi Congo ,aho biteganyijwe ko izongerwamo imitwe 3 y’abasilikare bashya ariko,ntibisobanuye ko abo basilikare bazongerwamo ari abanyamerika kandi nta n’amakuru yemeza ko abo basilikare bashya bazongerwamo bazaba bageze ku mubare 10000.
Yakomeje avuga ko abakomeje gutangaza ibi ari abanzi b’Amerika n’abantu batifuriza ineza Igihugu cya Leta z’unze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru rwandatribune yakomeje gutohoza n’uko abakomeje gukwirakwiza, ibyo bihuha ari bamwe mu bagize ndetse banashigikiye imitwe yiterabwoba nka FDLR n’indi mitwe y’itwaje intwaro, imaze igihe ihungabanya akarere k’uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakaba bakomeje kwikanga Ingabo za Amerika k’ubutaka bwa Congo ,Doreko n’ubusanzwe umutwe wa FDLR uri Mu mitwe yashinzwe ku rutonde na Leta z’unze Ubumwe z’Amerika nk’umutwe w’iterabwoba
Hategekimana Claude
Amakuru yanyu buri gihe aba yuzuye ibinyoma.