Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’uBurundi Albert Shingiro :Ati “U Burundi nka leta twaje kugira ngo tubereke ko twifuza ko imigenderanire yacu n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yijeje mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gutuma umubano w’ibihugu byombi usubira ku murongo.
Ni ijambo yavuze mbere y’ibiganiro byahuje ibihugu byombi, bibera ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera. Ni igikorwa cyabanjirijwe no guhana ikaze ku bayobozi b’ibihugu byombi n’amatsinda bayoboye, mbere y’uko abayobozi bombi baganirira mu muhezo.
Minisitiri Biruta yashimiye u Burundi ku gitekerezo bwagize cyo kugira ngo impande zombi zihurire mu biganiro ku mubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati “Ntabwo turi abaturanyi gusa ni n’ibihugu by’abavandimwe. Ni nayo mpamvu ubungubu mvuga Ikinyarwanda, muvuga Ikirundi, tukaganira, tukumvikana nta we dukeneye ko adusemurira. Uru ruzinduko rwanyu rero rw’uyu munsi, turizera ko ari intambwe ikomeye mu buryo bwo gusubiza mu nzira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kandi ndagira ngo tubabwire ko twiteguye, twiteguye rwose gusubiza mu nzira nziza uwo mubano.”
“Twiteguye kuganira, n’ibibazo byaba biriho tukabiganira hanyuma tukabishakira ibisubizo kuko niko tugomba gukora, tukabikora kuko twumva bifitiye akamaro leta zacu zombi, ariko cyane cyane bifitiye akamaro abaturage, bifitiye akamaro abaturage b’u Rwanda, bifitiye akamaro abaturage b’Abarundi, kandi ubundi ubuyobozi nicyo bushinzwe, ni ugukora ibifitiye inyungu abaturage bahagarariye.”
“Aha turi ni mu Rwanda ariko ni n’iwanyu, tubahaye ikaze mwisanzure tuganire, kandi ibyo tuganira byose ni ibifitiye akamaro abaturage bacu, kandi rero turatangiye, tuzakanomeza kugeza igihe ibintu byose bigiriye mu buryo, ahubwo noneho tukajya mu bikorwa by’ubutwererane bigamije iterambere.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Shingiro Albert, yashimiye “bivuye ku mutima” uburyo bakiriwe mu Rwanda n’uburyo ibihugu byombi byateguranye ibi biganiro byabaye uyu munsi.
Ati “U Burundi nka leta twaje kugira ngo tubereke ko twifuza ko imigenderanire yacu n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, imigenderanire nk’uko mu bizi yahungabanye mu 2015, ubu rero leta y’u Burundi irifuza ko iyo migenderanire twagerageza tukayinagura, kugira ngo twongere kubana neza nka mbere, tubane nk’abavandimwe, nk’abaturanyi.”
“Nibyo nakunze kubwira abantu baba bashaka guhuza u Rwanda n’u Burundi, ababimbwira benshi mbabwira ko bidakenewe, turaziranye cyane Abanyarwanda n’Abarundi, ibibazo dufite tubishakira umuti nta muntu utugiye hagati. Nibyo by’ibi turimo gukora ubu.”
Yavuze ko igikorwa cyari gikurikiyeho cyo kuganirira mu muhezo ari umwanya wo kuganira, ku buryo havamo ikintu kigaragara.
Ati “Ku buryo mu minsi iri imbere imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda ishobora kugenda neza kurushaho, kandi njye mbona nta cyabibuza haramutse hari ubushake bw’Abarundi n’Abanyarwanda.”
Aba bayobozi baganiriye nyuma y’igihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, agaragaje ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Burundi, mu gihe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Perezida Evariste Ndayishimiye bugaragaje ubushake bw’impinduka.
Mwizerwa Ally